Gakenke: Umusore w’imyaka 24 afunzwe azira ingengabitekerezo ya Jenoside

Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu Karere ka Gakenke bataye muri yombi umusore ukomoka mu murenge wa Muhondo, ukurikiranweho amagambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni umusore w’imyaka 24 ukurikiranweho ko ku wa 18 Mata 2020 yoherereje ubutumwa bugufi abantu babiri, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, Bisengimana Janvier n’umucuruzi wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri ubwo butumwa harimo ubwagiraga buti “Kubera iki mwibuka abatutsi ntimwibuke abahutu, kubera iki nta muhutu uba umuyobozi wo mu nzego za leta nkuru, mushaka kuzatwihimuraho mukadutsemba ariko murabeshya turabiteguye tuzabatema tubacogagure kurusha mbere.”

Ngo yaje no kohereza ubundi butumwa umwakirizi w’imisoro ku murenge, avuga ngo “Umva uwitwa umututsi ntakwiye kuba mu gihugu.”

Inzego z’umutekano zatangaje ko zasanze akoresha simcards eshatu kandi zose zitamubaruyeho, kuko yashakaga nimero z’indangamuntu z’abandi akazibabaruzaho, noneho simcards zabo akaba ari zo akoresha.

Uyu musore w’imyaka 24 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga we yari ataravuka. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias avuga ko batunguwe n’ibyabaye kuko bitaherukaga muri aka karere.

Yakomeje ati “Natwe byadutangaje, nta nubwo byari biherutse muri aka karere, abaturage dusanzwe turi hamwe nabo, hari inzego zitandukanye zibaganiriza kureka amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside, ariko iyo ibintu nk’ibi bibonetse nyine ni ukumuhana kuko ntabwo tuzi aho yabikuye, niba yarabikuye iwabo cyangwa ahandi.”

Ukekwaho ibi byaha yashyikirije Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, mu gihe iperereza rigikomeje.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *