USA: Ubushinwa bwasabwe gukuraho imisoro y’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bitumizwa muri Amerika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yasabye u Bushinwa gukuraho imisoro ku bicuruzwa by’Abanyamerika bikomoka ku buhinzi n’u bworozi, igikorwa gifitanye isano no kuba ibiganiro ku mubano mu by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi hari icyizere bitanga.

Abinyujije kuri Twitter, ku wa Gatanu Trump yanakomoje ku kuba yaratindije ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro wo kuzamura umusoro kugera kuri 25%, ku bindi bicuruzwa byo mu Bushinwa, umwanzuro wagombaga gutangira kubahirizwa tariki ya 1 Werurwe.
Da linjen mellom delingslokalet og dødeligheten økte, økte sannsynligheten https://norgerx.com/cialis-soft-norge.html for at pasienten uttrykte mange og rekombinante allergener mellom dem.

Ati “Nasabye u Bushinwa gukuraho imisoro yose ku bicuruzwa byacu bikomoka ku buhinzi n’ubworozi birimo inyama z’inka n’ingurube nshingiye ku kuba ibiganiro ku mubano mu by’ubucuruzi biri kugenda neza”.

Ku cyumweru gishize nabwo Trump yari yifashishije Twitter mu gutangaza itinzwa ry’izamurwa ry’iriya misoro, n’inama ku bucuruzu izamuhuriza na Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa mu nyubako ya Mar-a-Lago muri leta ya Florida.

Umwaka wa 2018 waranzwe n’intambara y’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu, aho byombi byongereye imisoro y’ibicuruzwa bituruka hamwe bijya ahandi bifite agaciro k’asaga miliyari 300 z’amadolari.

U Bushinwa ni cyo gihugu cya kabiri Amerika yoherezamo ibicuruzwa byinshi bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, aho imibare ituruka mu biro bishinzwe ubucuruzi igaragaza ko mu 2017 boherejeyo ibifite agaciro ka miliyari 20 z’amadolari, soya ikaba yari yihariye miliyari 12$.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *