Kigali: Never-again irimokwereka urubyiruko ko rukwiye kumenya ibirukorerwa

Never again yahuguye  urubyiruko iminsi  ibiri  bo mu  turere dutanu  ,bakorana ndetse n’abanyamakuru kuburyo ba bona amakuru mpamo  mugihe  bayacyeneye kandi babata yabonye neza bakongera bagasubirayo bakareba ko ibyobahawe byashyizwe mu bikorwa.

Musime fredy n’umukozi mu kigo   cya  never again ikigo cyitegamiye kuri leta gifite ins hingano zokwita k’urubyiruko kikaba cyarahuguye  abanyamakuru  ndete n’urubyiruko,bose hamwe bakaba barageraga kuri mirongo 30 urubyiruko ruhagarariye abandi    muri   Ngororero,Huye,Gisagara,Nyagabe,Nyabihu  ahohose hakaba haragiye  hakazamo 2 bahagarariye abandi ku rwego rw’Umurenge.

Musime Fredy umukozi mu kigo cya never again

Ibi byagarutseho nkuko uwatangaga amahugurwa bwana fredy ubwo yasobanuraga   ishingano zuyu muryango wita k’urubyiruko nicyo ugamije ahanini yagize ati’’twita kurubyiruko  tukarwigisha amategeko ndetse tukabereka ejo heza habo kugirango nabo bajye babasha kwigira’’

Yagaragaje ikibazo kikigaragara mu rubyiruko  ahusanga batajya bitabira inteko zabaturage yewe nu muganda haracyarimo ikibazo kuko ibyo byose bifatirwamo ibyemezo usanga babyemeza harimo aribake bigatuma bafatirwa ingamba badahari.

Hakaba nizindi mbogamizi usanga abakavugiye  urubyiruko ari ntabo kuko usanga imyanya yabo iyoborwa nabavuye mu rubyiruko ikayoborwa nabageze muzabukuru    ugasanga ibyo bavuga ntaho bihuriye kuko nta rubyiruko ruba rurimo kugirango rukurikirane ibibakorerwa akaba asaba ko imyanya nkiyo yagenerwa banyiribikorwa ubundi abo nabo bakuze bakabunganira mugihe babasabye inyunganizi.

Musime fredy yakomeje  agaraga za integenke urubyiruko rugira mukwitabira gahunda za leta ,arusaba ko rwa tera intabwe ikomeye rukabasha narwo kuzajya rwitabira kumenya amategeko abagenga ku ko bayemeza kandi ko nabo bakwiye kwitorera ayabanogeye.

Ndikumana    Feresiye  ni, umucizi ukomoka mu karere ka Nyamagabe  mu murenge wa Buruhukiro  agaragaza  amahirwe yagize kuba Never againe yaramuhuguye kubijyanye nubuvugizi bubakorerwa nk’urubyiruko ,

aho yagize ati’  imbogamizi  duhura  nazo nk’   urubyiruko  nuko twese tutabasha kwitabira  jyanama niyo bagize ibyo bajya kwemeza hagaragaramo bake nabo ntibakurikirane  ibyo babashije gusinyira  bityo bigatuma nishyirwa mubikorwa ry’amafaranga babageneye  batamenya imikoreshereze yayo.’’

Ahoyagarutse kungamba bo nk’urubyiruko bagakwiye gukora kuko yasanze mubyo yahuguriwe bafite amahirwe menshi yokwiteza imbere  mubyo babyaza mo imishinga bagana ikigega cy’ urubyiruko [BDEF] ndetse nandi ma banki  harimo sacco batabasaba ingwate yewe naturiketi bityo bigatuma bazabasha kwiteza imbere ariko anasaba ko  leta n’abobireba ko bakuraho imisoro k’ urubyiruko rubashije  kwiteza imbere rwinjira mu bucuruzi bityo bizatuma ubushomeri bukunze kugaragara buzavaho kuko akenshi niyo umuntu agize icyo akora bahita batangirara kumusoresha bityo bigatuma bacika intege  zokuba bagira icyo bakora.

Ndikumana Felicien

Yanakomeje agaragaza uburyo urubyiruko rufite ubumuga abenshi barufata nkaho rudashoboye ariko  ngo bagiye kubegera babereke ko nabo hariho ibyo babasha  bakaba bakiteza imbere.

Irankunda Ruth  akaba akuriye urubyiruko rw’umurenge wa gatoro mu karere Ngororero yatangarije  ikinyamakuru imena  akibwira ko urubyiruko ari kuva kumyaka 16-30.

Akaba yaragiwe  amahirwe  n’urubyiruko  ikizere bakamutora kubayobora  afite ikizere ko hari impinduka  azabasha kubasangiza  nabo bakivana mubibazo byahato nahato  bahuranabyo.

Ahoya yagize ati’’tubasha kwegera urubyiruko rwacikirije tukaberakako bakwiye gusubira mu mashuri nabatabashije kuyasubiramo tukabashishikariza kujya kwiga imyuga nkubu nkajye maze gusubiza abana  mu ishuri,bagera kuri 50 nkaba mfite ikizere ko nabandi

Ibikandi bikaba bikunze kugaragara aho usanga abana bata amashuri  bakajya mubucukuzi bw’amabuye yagaciro  bigatuma urubyiruko rwinshi urusanga rwaratakaje amashuri yabo .

Bamwe muribo mfite ikizere ko bazafata   iyambere  bitewe nuko babona bagenzi babo barasubiye mu mashuri ndetse nabandi bafite ibyo bakora nkabarwiyemeza mirimo.’’

Yakomeje ashimira umuryango utegamiye kuri leta never again ko yabashije kubahugura ibijyanye nokumenya uburenganzira bwabo ndetse bakabasha no kwitinyuka ,gutekereza byimbitse  bakamenya ko  bagomba gukurikirana ibibakorerwa ndetse bakamenya ko na nyuma yaho ko bakwiye kongera gusubira inyuma bakamenya ko ubuvugizi bakoze ko haricyobyagezeho.

By;Florence uwamaliya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *