Ibintu 5 bitangaje utari uzi ku isi

5. Ahantu udashobora kugura Coca Cola

Ni ibihugu 2 gusa Coca Cola idacuruzwamo
Ni ibihugu 2 gusa Coca Cola idacuruzwamo

Coca Cola ni rumwe mu nganda zikomeye cyane zicuruza ibinyobwa bidasembuye. Biragoye cyane ko hari ahantu wajya ntubone igicuruzwa cya Coca Cola.

Ariko burya nk’uko ntakitagira umupaka, hari ibihugu bibiri bitemera ibinyobwa by’uru ruganda bicuruzwayo aribyo Cuba na Koreya ya Ruguru.

4. Ahantu hacecetse cyane ku isi

Icyumba gicecetse cyane ku isi giherereye muri Microsoft
Icyumba gicecetse cyane giherereye muri Microsoft

Ahantu hacecetse hatanga umutuzo kandi hafasha umuntu gutekereza n’ubwo atari abantu bose babikunda umutuzo.

Ahantu hose umutuzo uba utandukanye, ariyo mpamvu mu cyumba kimwe ku cyicaro cya Microsoft gifite ubuceceke buri ku rugero bwa Decibel 20.35 munsi ya zeru (-20.35 dB).

Ni ukuvuga ko urusaku ruri muri icyo cyumba ruri ku rugero rwo hasi cyane munsi y’urwo amatwi y’umuntu ashobora kumva.

Hundraj Gupal umuhanga mu by’amajwi avuga ko iyo uri muri icyo cyumba ushobora kumva guhumeka kwawe cyangwa se igihe uhindukije umutwe ukaba wakumva amajwi y’urwo rugendo rw’umutwe.

3. Sudani y’amajyepfo nicyo gihugu gitoya ku isi

Sudani y'Epfo nicyo gihugu gito mu myaka ku isi
Sudani y’Epfo nicyo gihugu gito mu myaka kuri uyu mubumbe

Ibihugu nyinshi ku isi bimaze amagana y’imyaka bibayeho gusa ntago isi yabayeho iciyemo ibihugu ahubwo byagiye bivuka mu buryo butandukanye.

Igihugu cya Sudani nicyo bucura bw’ibindi bihugu byose biri kuri iyi si kubera ko cyavutse (kemejwe nk’igihugu) mu mwaka wa 2011 nyuma y’uko Sudan icitsemo ibice bibiri hakavuka iya ruguru n’iyepfo.

2. Amashyamba ya Canada agize 9% by’amashyamba yose y’isi

Amashyamba ya Canada agize 9% by’amashyamba yose aba kuri iyi si.

Amashyamba ni kimwe mu bintu by’ingenzi isi ifite, usibye kuba ari icumbi ku binyabuzima bitandukanye anafasha umuntu kubaho.

Canada rero iri mu bihugu bifite amashyamba manini ari ku buso bwa hegitare (ha) miliyoni 347 bingana na 9% by’amashyamba yose aba ku isi nk’uko bitangazwa na Natural Resources Canada.

1. Mandarin mu ndimi za mbere zivugwa n’abantu benshi ku isi

Mandarin ni rumwe mu ndimi zikoreshwa n’abantu benshi kuri iyi si.

Uyu mubumbe dutuye havugirwaho amagana y’indimi mu bihugu bitandukanye, muri izo ndimi hari izagiye zisakara zikaba mpuzamahanga. Ahanini usanga icyongereza n’igifaransa arizo ndimi zivugwa ahantu henshi ku isi.

Ibi bishobora gutuma ukeka ko izi ndimi arizo zivugwa n’abantu benshi, ariko burya ururimi rwitwa Mandarin ruri mu ndimi zivugwa n’abantu benshi kuko ni ururimi rwa 2 ruvugwa n’abantu benshi ku isi kuko ruvugwa n’abarenga miliyari 1 na miliyoni 120.

Ikindi kandi ni uko uru rurimi ari rwo rurimirwa mbere ruvugwa na ba kavukire benshi kuko ruvugwa n’abasaga miliyoni 950.

Umusozo

Isi iracyafite udushya twinshi yisanganiwe yo ubwayo, ikindi kandi ni uko unatugiyemo utaturangiza kubera ubwinshi bwatwo.

Ese wowe hari agashya wumva ufite cyangwa se wungukiye muri iyi nyandiko? Dusangize igitekerezo cyawe wifashishije comment.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *