Covid-19 : Urwego rw’Ubukanishi mu Rwanda mu zagizweho ingaruka
Mu Rwanda kuva tariki 21 Werurwe 2020, hafashwe ingamba zikaze zirimo n’ishyirwaho rya gahunda ya Guma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19. Ihagarara ry’ibikorwa n’imirimo ibyara inyungu muri gahunda yo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, ryatumye hari bamwe mu bakoresha bahagarika by’agateganyo amasezerano y’akazi bari bafitanye n’abakozi.
Icyorezo cya COVID-19 kandi cyagize ingaruka ku nzego za Leta, kidasize n’abikorera byanatumye amasezerano y’abakozi ahagarikwa kubera ingamba zafashwe mu gukumira ikwirakwira ryacyo.
Ndikumwenayo Claude umuyobozi wa TUMECO Garage (Tugendane Mechanical Cooperative) avuga ko kimwe no mu zindi nzego zitandukanye , nabo bagezweho n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19.
Uyu muyobozi kandi asanga leta mugihe itekereza gutera inkunga inzego zitandukanye kugirango zibashe kwiyubaka nyuma y’uko ubukungu bwazo bushegeshwe na Covid-19 , hanatekerezwa n’urwego rw’ubukanishi kuko narwo ruri muzagizweho ingaruka , cyane ko kugirango babashe gusubukura imirimo byabasabye kubanza kwishakamo ubushobozi mu buryo butunguranye batari biteguye , haba mu kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 , hakiyongeraho kuba ababagana baragabanutse kubera ihungabana ry’ubukungu .
Ibi abishingira ahanini ku kuba hari urubyiruko rwari rusanzwe rutunzwe no gukora umwuga w’ubukanishi rutakomeje gukora iminsi yose nkuko byari bisanzwe , abacuruza ibikoresho bikenerwa mu gukora amamodoka nabo bakabura abaguzi , ibi kandi bikiyongeraho gusohora amafaranga menshi nayo atakiboneka neza , kugirango hitabwe kukugira ubwirinzi buhagije hagamijwe gukumira ikwirakwizwa rya Covid-19 .
Mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 cyaduka , muri TUMECO Garage hakoraga abakanishi bagera kuri 500 , ariko kubera ko abakiliya bagabanutse hakaniyongeraho uburyo bwo gukaza ingamba mu kwirinda , ubu iyi Garage isigaye ikoresha abakanishi 250 buri munsi bagenda basimuburana.
Ubuyobozi bwa Tumeco Garage bwemeza ko icyerekezo bihaye ari ukwagura ibikorwa ndetse no gufungura amashami hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kurushaho gukorana n’inzego za leta mu gufasha urubyiruko kobona ubumenyi mu rukazabasha kwiteza imbere no kurutegurira kuzagira ahazaza heza.
TUMECO Garage isanzwe ifitanye imikoranire n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenye ngiro (WDA) mu rwego rwo gushyira itafari kuri gahunda ya leta , aho urubyiruko ruhabwa amasomo y’ubukanishi bw’ibinyabiziga , bityo amahirwe bahawe ,akarworohereza kwihangira umurimo rukabasha kwiteza imbere no kuzamura ubukungu bw’igihugu muri rusange.
TUMECO Garage yatangiye gukora kuva mu mwaka wa 2014 , ikaba ikoresha abakozi b’inzobere ndetse n’abanyeshuri , aho mu ntego nyamukuru ari ukunganira leta mu gufasha urubyiruko rw’abasore n’inkumi bakivana mu bushomeri bakabona imirimo ibabeshaho , kuri ubu kubufatanye na WDA , bakaba bamaze gutanga impamyabushobozi ku baharangirije amasomo bakanahabonera akazi bagera kuri 180.
TUMECO Garage iherereye mu mujyi wa Kigali , Akarere ka Nyarugenge , Umurenge wa Kimisagara ,Akagali ka Kimisagara ,Umudugudu wa Nyabugogogo , mu marembo ya Gare nkuru ya Nyabugogo.