Nyarugenge: Umuturage yafatanwe litiro zirenga 3,200 z’inzoga zitemewe

Ku makuru yatanzwe n’abaturage Polisi yafashe uwitwa Benimana Chantal arimo kuranguza inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina rya Bonne Chance. Yafashwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Werurwe, afatirwa mu kagari ka Kiyovu mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Cihef Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko hari kumanywa ahagana saa tanu umuturage atanga amakuru ko hari abantu barimo gupakira mu modoka inzoga zitujuje ubuziranenge.
Yagize ati:  “Umuturage akimara kuduha ayo makuru twagiye yo dusanga koko barimo gupakira izo nzoga. Nyirazo Benimana Chantal avuga ko nawe azikura aho zikorerwa mu murenge wa Gatsata.”
CIP Umutesi arashimira abaturage bagira uruhare mu gutuma ziriya nzoga zifatwa ariko anabakangurira kuzirinda kuko zibagiraho ingaruka.
Ati:  “Ziriya nzoga ntawe uba uzi aho zikorerwa, usanga zikorerwa ahantu hari umwanda ndetse n’ibyo bazikoramo n’ibintu bivangavanze. Ibi byose bishobora kubagiraho ingaruka mu buzima iyo bazinyoye, ikindi kandi ayo bamaze kuzinywa zirabasindisha bagakora ibyaha bihungabanya umutekano nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi.”
Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.
Ingingo ya 363 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.
Src:RNP

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *