Rwatubyaye Abdul yasubiye muri Rayon Sports yakoreyemo amateka

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Rwatubyaye Abdul, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma yo gutandukana n’Ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia yari amazemo umwaka urengaho.

Rwatubyaye Abdul wakinaga mu ikipe ya FC Shkupi yo muri shampiyona ya Macedonia yagezemo muri Mutarama umwaka ushize,yagize imvune ikomeye yatumye atarangiza amasezerano y’umwaka n’amezi atandatu yari yasinye neza.

Uyu musore w’imyaka 25 yakiniye Rayon Sports hagati ya 2016 na 201, mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Agarutse muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru nyuma y’igihe yaravunitse, kuko amaze amezi arenga atandatu adakina kubera imvune yagize ku gatsintsino ko ku kirenge cye cy’ibumoso.

Byavugwaga ko ashobora kwerekeza muri AS Kigali kuko ariyo kipe yari amaze iminsi akoramo imyitozo, gusa ku rundi ruhande, Rayon Sports yongeye kumwisubiza, asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu cyumweru gishize yari yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, abajijwe niba bishoboka ko uyu mwaka yakina mu Rwanda, avuga ko bishoboka mu rwego rwo gushaka gusubira mu bihe bye byiza.

Ati “Ntabwo ari ikipe ibonetse yose wenda najyamo, birasaba ko ari ikipe ifite intego, ikina amarushanwa mpuzamahanga.”

Mu gihe cy’umwaka n’igice uyu musore yamaze muri FK Shkupi, yakinnye imikino 33 atsinda ibitego bine, atanga n’imipira itatu yavuyemo ibitego.

Rwatubyaye yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo Isonga, APR FC na Rayon Sports yafashije kugera muri 1/4 cya CAF Confederations Cup ndetse akanayihesha shampiyona 2.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *