Charles wagonze Se wa Nick Minaj yakatiwe

Uyu mushoferi wagonze Se wa Nick Minaj bikamuviramo kwitaba Imana yakatiwe n’urukiko igifungo cy’umwaka kuri uyu wa gatatu taliki 3 Kanama 2022.

Charles yahamwe n’icyaha cyo kugonga Se wa Nick Minaj mu mpanuka yabereye ku kirwa cya Long Island mu Mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe z’America.

Charles wemeye icyaha cyo kuva ahabereye impanuka yahitanye Se wa Nick Minaj ndetse akagerageza no gusibanganya ibimenyetso yaciwe amadorari 5,000 ndetse n’uruhushya rwe rwo gutwara ruhagarikwa mu gihe kingana n’amezi atandatu.

Sturm yatangaje ko Charles yahawe igihano cyoroheje bitewe n’uko atigeze arangwa n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse akaba atarigeze anywa ibiyobyabwenge cyangwa inzoga, akomeza avuga ko kuba yaaragonze Se wa Nick Minaj atabitewe n’ubugizi bwa nabi ahubwo ari impanuka.

Carol Miraj Nyina wa Nick Minaj ubwo yari mu Kiganiro n’Ikinyamakuru The New York Post yatangaje ko atigeze anyurwa n’igihano uwagonze umugabo we yahawe ati”Ntabwo nishimiye igihano yahawe. Umwaka umwe n’igihano gito kidahuye n’icyaha yakoze cyo kwambura ubuzima umugabo wanjye”.Kugeza ubu Nick Minaj uherutse gutangaza ko yashenguwe n’urupfu rwa Se ntacyo arabivugaho.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *