Abarimu 491 bagiye gutoranywamo abo Zimbabwe izohereza mu Rwanda

Abarimu 491 bo muri Zimbabwe ni bo bamaze gushyirwa ku rutonde bakaba bategereje kwitabira ibizamini byo kubazwa (interviews) bigiye gukorwa mu minsi mike iri imbere kugira ngo bitarenze mu kwezi gutaha kwa Nzeri aba mbere bazabe basesekaye mu Rwanda.

U Rwanda rwiteguye kwakira abarimu 477 baturutse muri Zimbabwe nk’uko byongeye gushyimangirwa na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard ku wa Mbere ubwo yagezaga ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, ibyagezweho mu guteza imbere uburezi bw’amashuri abanza n’ayisumbuye muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1).

Aba barimu bagiye kuza mu gihe muri Nzeri 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abarimu bo muri Zimbabwe kuza gutanga umusanzu mu kuzahura ireme ry’uburezi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ibihugu byombi byahise bisinyana amasezerano yemerera u Rwanda gushakisha abarimu b’inararibonye muri icyo gihugu.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta muri Zimbabwe Simon Masanga, ni we wemeje ko abarimu 491 ari bo bamaze gushyirwa ku rutonde rw’abagiye guhabwa amasuzuma yo kubazwa bakazavamo icyiciro cy’abarimu ba mbere bazoherezwaa mu Rwanda mu cyumweru gitaha.

Simon Masanga yagize ati: “Turimo gutoranya abarimu bashoboye bazahabwa akazi mu Rwanda mu byiciro bine, ari byo uburezi bw’ibanze mu mashuri abanza n’ayisumbuye, amashuri yisumbuye y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET), mu mashuri makuru nkomatanyamyuga (IPRCs) ndetse na Kaminuza.”

Gahunda yo kubaza yabanje kuganirwaho no kwemezwan’impande zombi mu rwego rwo koroshya ibikorwa byo gutoranya abarimu bakenewe. Kimwe mu bisabwa ni uko umwarimu ugomba gutoranyirizwa kubona akazi mu Rwanda agomba kuba afite nibura icyiciro cya kabiri cyangwa icya gatatu cya kaminuza.

Masanga yakomeje agira ati: “Abakandida batsinze bitezwe kwerekeza mu Rwanda muri Nzeri nyuma yo guhabwa amahugurwa abategura n’impuguke zo muri Zimbabwe ku bufatanye n’Ambasade y’u Rwanda. Ni amahugurwa agamije kubaha amabwiriza n’amakuru agenerwa umuturage wa Zimbabwe mbere yo koherezwa mu butumwa bw’amahanga.”

Amasezerano yatangiye kubahirizwa mu nzego ebyiri z’ingenzi hibandwa ku barimu bazaza mu Rwanda kwigisha Icyongereza n’amasomo ya Siyansi, Ubwenjenyeri, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM) arimo n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Zimbabwe ni igihugu gifite ibihumbi by’abarimu bashoboye bazwiho kuba badashobora guhindurwa n’abo basanzwe ngo babasubize inyuma mu myigishirize yabo, ari na yo mpamvu n’ibindi bihugu bitanukanye by’Afurika bikomeje gusinyana amasezerano n’icyo gihugu ngo babone kuri uwo mutungo wihariye ushobora gukwirakwizwa ku mugabane ugahindura urwego rw’uburezi burundu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *