Koreya y’Epfo na USA bemeranije amasezerano y’ubucuruzi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump hamwe na Perezida wa Koreya y’Epfo Moon Jae-in basinye amasezerano y’ubucuruzi hagati y’ibyo bihugu bibiri  ku musi wa mbere w’icyi cyumweru  i New York, nyuma y’umubonano bagiranye hagati yabo aho basanzwe bari mu nama   y’ishyirahamwe mpuzamahanga ONU.

Trump yise ayo masezerano ko ahambaye kandi yongeraho  ko abantu batari biteze ko yari gushobora kugerwaho.

Aya masezerano mashya arimo ibyahinduwe  mu mwaka wa  2012,aha  Amerika na Koreya y’epfo  bakaba baremeranije uburyo bwo  kuzayanononsora  mu kwezi kwa gatatu umwaka utaha.

Trump yakunze kunegura amasezerano y’ubucuruzi  Amerika yasinyanye  na Koreya y’Epfo mugihe cya  Leta ya Obama, aha akagaragaza ko  yinjije Amerika mu gihombo cyirenze urugero,kandi ko ibyo bigomba gukosorwa.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *