Bugesera: Mu cyumweru cyo kwibohora batashye ibikorwa remezo bitandukanye

Mu Karere ka Bugesera, icyumweru cyo kwibohora cyatangiye ku itariki 27 Kamena kikazasozwa ku itariki 4 Nyakanga 2022, kirasoza hatashywe ibikorwa remezo bitandukanye birimo, inzu zubakiwe abatishoboye mu Mirenge itandukanye, imiyoboro y’amazi, inzu y’ababyeyi(maternité), n’ibindi.

Nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, guhera mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2022, hatangijwe icyumweru cyo kwibohora, cyaranzwe no gutaha ibikorwa remezo bitandukanye biherereye hirya no hino mu mirenge igize aho Karere.

Tariki 28 Kamena 2022, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, ari kumwe n’abandi bayobozi bakorana, batashye isoko rya Mareba, riherereye mu Murenge wa Mareba. Ni isoko rizafasha abaturage batuye muri uwo Murenge ndetse n’abaturanye nawo gukomeza guhahirana.

Hari kandi inzu zubakiwe abatishoboye mu Murenge wa Nyamata, zatashwe kuri uwo munsi, zikaba zarubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Kuri uwo munsi kandi hanatashywe inzu ipimirwamo ibizamini byo kwa muganga(Laboratory) ndetse n’inzu ababyeyi babyariramo (Maternite),ibyo bikaba byarubatswe mu Murenge wa Mwogo.

Tariki 29 Kamena 2022, Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatashye ibikorwa remezo bigizwe n’imiyoboro y’amazi, biherereye mu Murenge wa Gashora.

Imiyoboro y

Imiyoboro y’amazi Gashora

Ku itariki 30 Kamena 2022, hatashywe inzu zubakiwe abatishoboye mu Murenge wa Musenyi, zikaba zarubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera n’Abafatanyabikorwa barimo Ikigo cy’Igihugu gifasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye ‘FARG’, na LODA.

Kuri iyo tariki ya 30 Kamena 2022 kandi, hatashywe ivuriro ryiswe ‘mobile clinic’ igikorwa cyo kurifungura ku mugaragaro bikaba byarabereye ku bitaro by’Akarere ka Bugesera.

Tariki ya 1 Nyakanga 2022, hatashywe inzu zubakiwe abatishoboye mu Murenge wa Ntarama, zikaba zaratashywe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ari kumwe n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Mu bindi bikorwa Akarere kateguye bijyanye no kwizihiza ukwibohora,harimo igitaramo kiswe Kwibohora (Kitamaduni night).

Ni igitaramo giteganyijwe uyu munsi tariki 2 Nyakanga 2022, ku masaha y’umugoroba ni ukuvuga guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibobora,kikaba ari igitaramo kiza kurangwa ahanini n’indirimbo z’abasirikare.

Ku itariki 3 Nyakanga 2022, biteganyijwe ko hazatahwa inzu y’ubucuruzi y’abikorera yiswe’BUIG’, ikaba izatahwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ndetse n’abafatanyabikorwa bako.

Kuri iyo tariki kandi ya 3 Nyakanga 2022, mu Karere ka Bugesera, hateganyijwe amarushanwa yiswe’20km Bugesera’, ni amarushanwa yitabirwa n’abasiganwa ku maguru, ndetse n’abasiganwa ku magare, hasiganwa ababigize umwuga ndetse n’abasiganwa mu buryo bwo kwishimisha nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yakomeje abisobanura.

Yagize ati” Irishanwa rya ‘20 Km Bugesera’, ni irushanwa riba rifunguye, ryitabirwa n’abasiganwa ku magare babigize umwuga ndetse n’abasiganwa byo kwishimisha. Hari kandi abasiganwa ku maguru babigize umwuga n’abasiganwa bisanzwe.Basiganwa ku birometero bitandukanye hari 20Km,8Km,3Km. N’abafite ubumuga bategurirwa uko basiganwa. ”

Uwo muyobozi avuga ko riba ari irushanwa rifasha abakiri bato kugaragaza impano zitandukanye bafite, kuko na bamwe mu bana bafite impano yo kunyonga igare, bo mu ikipe y’amagare ya Bugesera, bigaragaje mu irushanwa nk’iryo rya ‘20Km Bugesera’ ryabaye mu myaka yashize, aho ngo ni ho haturutse igitekerezo cyo gushinga ikipe y’amagare ya Bugesera.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *