ONU yashinje M23 kurasa ibisasu mu kigo cyayo

ONU ivuga ko inyeshyamba zarashe ibisasu bitatu bya rokete mu kigo cyayo mu burasirazuba bwa Republika ya Demokrasi ya Congo.

ONU ivuga ko inyeshyamba zarashe ibisasu bitatu bya rokete mu kigo cyayo mu burasirazuba bwa Republika ya Demokrasi ya Congo.

Nta makuru aramenyekana y’ibyaba byangirikiye muri icyo gitero cyashinjwe umutwe wa M23.

Umuvugizi wa ONU yavuze ko ibisasu bibiri byaguye hafi y’ibirindiro by’abasirikare bayo bahagarariye amahoro mu karere ka Kibindi muri Kivu ya ruguru.

Impagarara ziracyari zose mu burasirazuba bwa bw’icyo gihugu mu gihe inyeshyamba zikomeza kugaba ibitero ku basirikare ba leta.

Kuwa gatatu umwe mu bakozi ba ONU bo ku rwego rwo hejuru yabwiye akanama kayo gashinzwe umutekano yuko abarwanyi ba M23 bitwara nk’igisikare cyeruye, hamwe n’ubushobozi bwo kunesha ingabo za ONU

Hagati aho intumwa idasanzwe ya ONU muri Congo yasabye ko ingabo za M23 zakwamburwa intwaro vuba ntayandi mananiza cyangwa ngo bigire icyo bisaba.

Umutwe wa M23 wubuye ibitero mu burasirazuba bwa Republika ya Demokra ya Congo, unigarurira imijyi ikomeye.

Abantu barenga imihumbi 170 bamaze guta izabo kuva aho hatangiriye imirwano hagati y’abasirikare ba leta ya Congo n’inyeshyamba za M23 mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *