Airtel Rwanda Yabonye Umuyobozi Mukuru Mushya

Airtel Rwanda yatangaje ko Emmanuel Hamez ari we muyobozi mushya w’iki kigo. Yasimbuye Amit Chawla wayiyoboraga kuva mu 2018.

Hamez yari asanzwe ari Umuyobozi wa Airtel DRC, umwanya yamazeho imyaka ine.

Muri izo nshingano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Hamez yazamuye bifatika umubare w’abakiriya ba Airtel, anaharanira ko ishoramari rikorwa rijyana neza n’intego ikigo gifite.

Ubuyobozi bwa Airtel Africa bwatangaje ko uwo mugabo yanagize uruhare runini mu kubaka ubucuruzi bukomeye kandi burambye, mu gutangira umuyoboro wa 4G no kwagura ubucuruzi bwa internet y’iki kigo, anateza imbere ishoramari rya Airtel muri DRC.

Bwatangaje ko Airtel “yizeye ko ubushobozi n’ubunararibonye Emmanuel afite mu bijyanye n’itumanaho, bimugira amahitamo meza cyane ku muyobozi uzahaza ibyifuzo by’abakiliya bacu mu Rwanda, nk’Umuyobozi Mukuru.”

Umuyobozi mukuru wa Airtel Africa, Raghunath Mandava, yakomeje ati “Ndifuza kandi gushimira Amit ku musanzu yatanze, none agiye gukomereza mu yindi mirimo. Yagize uruhare runini mu kuyobora igurwa n’ihuzwa rya Tigo na Airtel ndetse anakorana bya hafi n’abafatanyabikorwa bose kugira ngo habeho imikoranire ihamye.”

Emmanuel Hamez afite ubunararibonye bukomeye mu bijyanye n’isoko ry’itumanaho muri Afurika kuko yanabaye umuyobozi wa mukuru wa Econet Leo mu Burundi, Umuyobozi mukuru wa Expresso muri Telecom Senegal anaba Umuyobozi mukuru wa Sudani Mobile.

Yabaye kandi Umuyobozi wa Celtel Congo Brazzaville n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa wa Celtel Africa, afite icyicaro mu Buholandi.

Imibare y’Urwego ngenzuramikorere (RURA) igaragaza ko kugeza ku wa 31 Nyakanga 2021, Airtel Rwanda yari yihariye 37.1% by’isoko ry’itumanaho mu Rwanda kuri telefoni ngendanwa.

Icyo gihe yari ifite abafatabuguzi 4.076.025, ugendeye kuri Simcard zayo zikoreshwa mu gihugu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *