Avigdor Lieberman, minisitiri w’ingabo wa Israel, yeguye ku mirimo ye kubera agahenge ko muri Gaza

Minisitiri w’ingabo wa Israel yeguye ku mirimo ye nyuma yaho inama y’abaminisitiri yemeje agahenge mu mirwano n’intagondwa zo muri Palestine yari imaze iminsi ibiri ibera muri Gaza.

Avigdor Lieberman, unakuriye ishyaka rya Yisrael Beiteinu, yamaganye ako gahenge avuga ko ari “ukugamburuzwa n’iterabwoba”.

Yananenze ibikorwa byo kugerageza kugera ku gahenge k’igihe kirekire n’intagondwa zo mu mutwe wa Hamas.

Abantu umunani barishwe ku wa mbere no ku wa kabiri muri iki cyumweru ubwo intagondwa zarasaga ibisasu bya roketi 460 byerekezaga muri Israel, na Israel ikohereza ibisasu ahantu 160 muri Gaza.

Hamas – igenzura igice kinini cya Gaza – n’indi mitwe y’intagondwa yo muri Palestine, ku wa kabiri nyuma ya saa sita yatangaje ko yemeye amasezerano y’agahenge agizwemo uruhare n’igihugu cya Misiri ndetse ivuga ko izayakurikiza Israel nayo niramuka yemeye kuyakurikiza.

Inama y’umutekano ya Israel ku ikubitiro yari yavuze ko yatanze amategeko ku gisirikare ngo gikomeze ibikorwa byacyo nkuko bisanzwe, ariko Bwana Lieberman n’undi muminisitiri babaye nk’abemeza ko Israel yemeye agahenge mu gihe bo bavuga ko batagashyigikiye.

Kuri uyu wa gatatu, aka gahenge kubahirijwe ahantu henshi ndetse amashuri n’ibikorwa by’ubucuruzi mu majyepfo ya Israel byongeye gufungura imiryango kuko nta bisasu bya roketi byatewe mu ijoro ryacyeye.

Ariko igisirikare cya Israel cyavuze ko cyarashe ndetse kigata muri yombi umugabo wo muri Palestine wageragezaga kurenga uruzitiro rwo ku mupaka wa Israel na Gaza atera ibisasu bya gerenade.

Hagati aho, abaturage babarirwa mu macumi bo ku mupaka wa Israel bafunze imihanda binubira icyo bavuga ko ari “kutagira icyo leta ya Israel ikora” ku nkeke zitewe n’ibisasu bya roketi biva muri Palestine.

Benjamin Netanyahu, minisitiri w’intebe wa Israel, yashyigikiye icyo cyemezo cy’agahenge, avuga ko “mu bihe bidasanzwe, iyo hafatwa ibyemezo by’ingenzi bijyanye n’umutekano, rubanda ntabwo iteka ishobora kubwirwa ibiri kugenderwaho bigomba guhishwa umwanzi”.

Muri Gaza, abantu bishimiye aka gahenge, Hamas ikaba igafata nk’intsinzi.

Ubu bushyamirane buheruka bwatangiye ubwo igikorwa cyo mu ibanga cyo muri Gaza cy’abasirikare kabuhariwe ba Israel cyatahurwaga ku cyumweru, hagahita haduka imirwano yaguyemo intagondwa zirindwi zo muri Palestine n’umusirikare umwe wa Israel.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *