Danemark yahagarikiye Tanzaniya inkunga kubera urwango ifitiye ababana bahuje ibitsina

Ubuyobozi muri Danemark bwavuze ko icyo gihugu cyahagaritse imfashanyo ya miliyoni 9.8 z’amadolari yari agenewe igihugu cya Tanzaniya nyuma yaho umutegetsi ukomeye atangaje mu izina rya Leta  amagambo y’urwango ashingiye ku guhiga bukware ababana bahuje ibitsina”.

Minisitiri  ushinzwe  iterambere Ulla Tornaes ntiyavuze uwo muyobozi uwo ari we, ariko yavuze ko  atewe umutima uhagaze n’ibyavuzwe.

Mu kwezi gushize, Paul Makonda, uyoboye umurwa mukuru w’ubucuruzi  wa Dar Es Salaam, yahamagariye abanyagihugu gutanga amakuru  ku gipolisi ku muntu wese baketse ko ahuza igitsina n’uwo bagihuje.

Makonda ushyigikiwe cyane na Perezida Magufuri

Aha Makonda yanavuze ko ashobora kuzashyiraho umutwe ushinzwe  gukurikirana abahuza ibitsina babisangiye.

Ibi byakurikiwe  no kuba  leta iyobowe na Perezida John Pombe Magufuri  usanzwe yanga urunuka ababana bahuje ibitsina,yarahise yitandukanya n’ibyatangajwe  na Paul Makonda ,ihamya ko yabitangaje nk’ibitekerezo bye ku giti cye, ko atari politike y’igihugu.

Igihugu cya Danemark ni icya kabiri giha imfashanyo nyinshi igihugu cya Tanzaniya.

Ikibazo cyo guhiga ababana bahuje ibitsina cyakajijwe umurego  kuva igihe Perezida John Magufuli atorewe kuyobora Tanzaniya  mu 2015.

Muri iyo nkubiri ni nabwo hafashwe icyemezo cyo gufunga amwe mu mavuriro yashinjwaga kuba  atanga  ubuvuzi kubantu babana bahuje ibitsina  mu mujyi wa Dar es Salam, bityo biba intandaro yo kubaho ubuzima bubi no kuba mu bwihisho hirindwa ingaruka zababaho.

Itegeko rya Tanzaniya rihanisha  igifungo cy’imyaka 30 umuntu wese ugaragayeho icyaha cyo  guhuza ibitsinda ku babisangiye.

Minisitiri  ushinzwe  iterambere Ulla Tornaes

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *