Ambasaderi w’u Bwongereza wavuze ko ubutegetsi bwa Trump budashoboye yeguye

Ambasaderi Kim Darroch wari uhagarariye u Bwongereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi hasohotse amakuru amugaragaza anenga Perezida Donald Trump n’ubutegetsi bwe.

Mu ibaruwa y’ubwegure bwe kuri uyu wa Gatatu, Darroch yavuze ko nubwo manda ye yari kurangirana n’uyu mwaka, ari ngombwa kwegura mbere kuko umwuka utameze neza.

Yagize ati “Ukurikije uko ibintu bimeze, icyiza ni ugutanga umwanya hagashyirwaho ambasaderi mushya.”

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press byatangaje ko Darroch yashimiye abamubaye hafi muri iyi minsi.

Ubutumwa buherutse kujya hanze bwanditswe na Darroch, buvuga ko Ibiro bya Perezida Trump, White House, bidakora neza uko bikwiye kandi ubutegetsi bwe budashoboye.

Ubu butumwa kandi buvuga ko batemera ubuyobozi bwa Trump, ko atari bwo kwizerwa, nta dipolomasi bugaragaza, nta ntege bufite kandi ko badateze kubona bwagize imbaraga zo gukora.

Trump aherutse kubwira itangazamakuru ko Ambasaderi Sir Kim Darroch atigeze ahagararira neza igihugu cye cy’u Bwongereza.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May yavuze ko bibabaje kuba Darroch yeguye.

Sir Kim Darroch yabaye Ambasaderi w’ u Bwongereza kuva muri Mutarama 2016, mbere y’amezi make ngo Trump ajye ku buyobozi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *