Aho bukera ubufaransa buraryozwa uruhare bwagize Genocide yakorewe Abatutsi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo, yatangaje ko hashingiwe ku bimenyetso ndetse na raporo bigaragaza uruhare u Bufaransa bwagize mu ishyirwa mubikorwa by’umugambi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ,icyo gihugu kidakwiye gukomeza guhishira abagomba kubiryozwa ,ahubwo kikemera uruhare rwacyo kuko mugihe cyavuba ubutabera bubategereje. offre coque huawei

Hashize iminsi mike u Bufaransa buhagaritse ku nshuro ya gatatu iperereza ku ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana. Iri perereza kimwe n’andi yaribanjirije ntiyagiye yakirwa neza kuko hari abemezaga ko ari ikinamico rigamije kwibasira no guharabika bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bagize uruhare mu kubohora u Rwanda. coque iphone en ligne Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’igihugu, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2017, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Bufaransa bwakoze neza guhagarika iryo perereza ariko hakiri byinshi rudakwiye kwirengagiza. Yagize ati “Dufitemo inyandiko zigeze ku bihumbi bitanu … bitandatu. Izo nyandiko rero turifuza kuzishyira ahagaragara, ari Abanyarwanda, ari Abafaransa ari n’abandi bazirebere babone y’uko uruhare rwo ruhari. Iby’indege rero ni ibintu byo kujijisha. Jenoside yakozwe n’Abanyarwanda nibyo ariko yakozwe n’Abanyarwanda bafashijwe n’abandi batari Abanyarwanda. coque huawei pas cher Birazwi amazina yabo arahari, aho bakoraga harahari. Coque pour Huawei Minsitiri Mushikiwabo avuga ko buri kimwe gihari mu nyandiko uhereye ku bari abajyanana kuri Leta yakoze Jenoside, abanyapolitike, abasirikare n’abandi batoje interahamwe kwica Abanyarwanda. Ibyo byose bikubiye muri raporo yiswe ‘Muse’, yakozwe n’Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyitwa Cunningham Levy Muse. Mu mwaka ushize nabwo u Rwanda rwasohoye urutonde rw’abasirikare bakuru b’u Bufaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, urutonde rwashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) tariki ya 31 Ukwakira 2016.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *