Afurika yunze Ubumwe irahamagarira u Rwanda na DR Congo kuganira

Perezida wa Senegal, Macky Sall, uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yatangaje ko hakenewe ibiganiro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kubera ikibazo cy’umubano w’ibyo bihugu ugenda umera nabi bitewe ahanini n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo.

Amabendera y

Amabendera y’u Rwanda na DR Congo

Macky Sall yifuje ko habaho ibiganiro hagati y’ibyo bihugu byombi, nyuma y’uko ku itariki 23 Gicurasi 2022, hari ibisasu byarashwe ku butaka bw’u Rwanda, biturutse muri Congo, bigakomeretsa abantu batandukanye mu mirenge ibiri yo mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Nyuma y’ibyo kandi, nk’uko byatangajwe na Leta y’u Rwanda, hari abasirikare babiri bashimuswe n’Ingabo za Congo(FARDC) n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, mu gihe barimo bacunga umutekano hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Congo.

Ku wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022, nibwo Leta y’u Rwanda yasabye Abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kurekura abo basirikare babiri barwo.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Macky Sall yagize ati “Mfite impungenge zikomeye kubera ikibazo cy’umubano mubi kirimo kuzamuka hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo”.

“Ndasaba ko habaho ituze n’ibiganiro hagati y’ibyo bihugu byombi, hakaboneka igisubizo cy’icyo kibazo mu buryo bw’amahoro, bishyigikiwe n’Imiryango yo mu Karere na Afurika yunze Ubumwe.”

Ku itariki 28 Gicurasi 2022, ubwo Dri Vincent Biruta yari i Malabo muri Equatorial Guinea, mu nama yerekeye umutekano, yavuze ko u Rwanda rutifuza gushyirwa mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahubwo ko rwifuza kubana neza n’icyo gihugu.

Asubiza ku birego avuga ko bidafite ishingiro Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda, Dr Biruta yavuze ko hari gahunda nyinshi zashyizweho mu rwego rwo gukemura ibibazo byari bisanzweho hagati y’ibihugu byombi, ariko ko hatabayeho ubushake bwa politiki, u Rwanda ruzakomeza kwisanga mu ntambara z’urudaca zisenya kandi zitifuzwa.

The New Times dukesha iyi nkuru yanditse ko muri iyo nama yabereye i Malabo, Dr Biruta yavuze ko ubu hagiye gushira imyaka 30 hariho ubufatanye hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ‘FARDC’ n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Birababaje cyane kuba umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhorana umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda warakomeje kwihanganirwa no gucumbikirwa na Repubulika ya Congo.

“Hashize imyaka myinshi bafasha uwo mutwe w’iterabwoba w’abakoze Jenoside, kugeza ubwo muri iki gihe, FDLR ibana ndetse ikarwana hamwe na FARDC” .

Ati “U Rwanda rwifuza kugaragaza ko FDLR n’imitwe ikorana na yo, iteje ikibazo cy’umutekano, bitari ku Rwanda gusa, ahubwo no mu Karere kose muri rusange.”

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma yo gukora Jenoside bakaba barahise bahungira muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu myaka 28 ishize kugeza ubu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published.