Impamvu u Rwanda rwemerewe kwakira inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga

I Kigali hategerejwe inama y’ikigo mpuzamahanga ku ikoranabuhanga yiswe World Telecommunication Development Conference izahuza urubyiruko rw’abikorera, abayobozi ndetse n’abandi bafite ibikorwa bakora bigamije guhindura ubuzima bw’aho batuye.

Iyi nama yateguwe n’ikigo International Telecommunication Union (ITU). Izaba ifite insanganyamatsiko yo “Gusakaza itumanaho mu kugera ku iterambere rirambye” Izaba guhera itariki ya 6 Kamena 2022 kugera tariki ya 16 Kamena.

U Rwanda n’Umurwa mukuru warwo wa Kigali watoranijwe kwakira iyi nama ikomeye kubera impamvu nyinshi, zirimo ko U Rwanda nk’igihugu ndetse na Kigali by’umwihariko ari umujyi umaze kumenyekana nka “Smart City” ushyira imbere ikoranabuhanga mu buzima busanzwe bw’abawutuye.

U Rwanda rwamenyekanye cyane mu isi y’ikoranabuhanga n’itumanaho ubwo rwatangizaga gahunda yo kugeza amaraso ku bitaro bitandukanye byo mu gihugu hifashishijwe indege zitagira abapilotes zizwi nka “Drones” guhera mu 2016.

Mu bisubizo by’ikoranabuhanga biri mu Rwanda harimo kuba abantu babasha kwishyura amazi n’umuriro bakoresheje telefone zabo badatonze imirongo, kubasha gufunguza ubucuruzi mu Rwanda mu munsi umwe ukoresheje mudasobwa, kwishyura imisoro hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ibindi.

Iyi nama ikazabanzirizwa na Generation Connect Global Youth Summit 2022, izahuza urubyiruko rutandukanye ruzaganira ku ngaruka mbi n’inziza ikoranabuhanga rigira mu buzima bwarwo.

Abarenga 1,000 bazitabira iyi nama kandi bashishikajwe no kuzasura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda, aho rumaze kumenyekana nk’igihugu gikunzwe naba mukerarugendo kw’isi, rukaba ruza ku mwanya wa 7 kw’isi ku rutonde rwakoze n’ikinyamakuru Forbes mu 2021.

Ibitekerezo n’imyanzuro izafatirwa mu nama ya ‘World Telecommunication Development Conference’ bizatanga ibisubizo ku bibazo byinshi bikiri mw’itumanaho ku isi.

Minisitiri Paula Ingabire (ibumoso) na Houlin Zhao uyobora ITU

U Rwanda rwahawe kwakira iyi nama kuko rwashyize imbere gahunda ziteza imbere ikoranabuhanga

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *