Afurika y’Epfo yarekuye indege ya Tanzania yari imaze iminsi yarafatiriye

Indege ya Air Tanzania yari yarafatiriwe muri Africa y’Epfo yamaze kurekurwa nyuma y’ihangana mu mategeko hagati y’iki gihugu n’umuhinzi wo muri Namibia wagishinjaga ubwambuzi.

Ubutegetsi bwa Tanzania bwajyanye mu nkiko z’i Johannesburg umugabo wahoze ari umuhinzi kugira ngo ubutabera bwemeze ko iyi ndege ya Airbus 220 irekurwa.

Iyi ndege yari yafatiriwe nyuma y’uko uyu muhinzi areze guverinoma ya Tanzania mu nkiko za Africa y’Epfo ko yamwambuye ingurane mu mafaranga ku butaka bwe.

Air Tanzania muri uyu mwaka nibwo yari yabashije kongera gusubukura ingendo zayo muri Africa y’Epfo, igamije kuzamura ubukungu n’ubukerarugendo bya Tanzania.

Iyi ndege yari imaze icyumweru kirenga ifatiriwe, nyamara ubu ni imwe mu biranga igihugu cya Tanzania.

Umuhinzi Hermanus Steyn wavukiye muri Namibia arega ubutegetsi bwa Tanzania kutamwishyura ingurane ya miliyoni 33 z’amadorari ku butaka bwe bwafashwe na leta.

Guverinoma ya Tanzania ivuga ko itanze kwishyura uyu mugabo kuko hari n’igice cy’ayo mafaranga yahawe, ko bityo nta mpamvu yo gufatira indege y’igihugu.

Damas Ndumbaro minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, yabwiye BBC ko uyu mugabo yamaze kwishyurwa arenga miliyoni $20 kandi n’andi atazayamburwa.

Abanyamategeko bunganira bwana Steyn banze kugira icyo babwira itangazamakuru bafatwa amajwi cyangwa amashusho, ariko bavuga ko ibyo urukiko rwakoze ari akarengane ku ruhande rwabo.

Abacamanza babiri ubu bamaze gutegeka ko iyi ndege irekurwa, ntabwo biramenyekana neza niba uruhande rw’uriya muhinzi hari urundi rwego rw’amategeko bari bwiyambaze.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *