Imbaga y’abantu bishimye yakiriye Papa muri Mozambique

Imbaga y’abantu bari mu byishimo baraye bakiriye Papa Francis ubwo yageraga muri Mozambique mu ruzinduko azakorera mu bihugu bitatu bya Afurika.

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique, ababyinnyi, akarasisi k’abasirikare bakira abakomeye ndetse n’imbaga y’abantu ku mihanda ya Maputo bakiriye Papa Francis mu byishimo.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe kuri uyu wa kane, uyu mushumba wa kiliziya gatolika ku isi yagiranye ibiganiro na Perezida Nyusi w’iki gihugu.

Mubyo baganiriye harimo kwishimira amasezerano yo kurangiza intambara aherutse gusinywa na Leta n’abatavuga rumwe nayo, hamwe n’ingaruka z’inkubi ziheruka kwibasira iki gihugu muri uyu mwaka.

Uru rugendo kandi bivugwa ko ruzafasha Papa Francis kugaruka ku ngingo yibandaho kenshi zirimo kurengera umubumbe w’isi no gufasha abakene.

Ejo kuwa gatanu azasomera misa kuri stade Zimpeto i Maputo mbere y’uko akomeza urugendo rwe agana ku kirwa cya Madagascar n’ibirwa bya Maurices.

Papa wageze muri Mozambike saa 6:00 zo kuri uyu wa Gatatu,yakiriwe n’ibihumbi byinshi by’abagatorika bo muri iki gihugu bari birunze ku mihanda yari gucamo aho yavuye ku kibuga cy’indege ari mu modoka ye agenda abapepera.

Umushumba wa kiliziya gatolika waherukaga gusura Mozambike ni papa Yohani Pawulo wa II wayisuye mu mwaka wa 1988.

Abanya Mozambike benshi biteze ko uru rugemdo rwa Papa rurabasigira amahoro cyane ko ngo bafite ubwoba bwinshi ko amatora ateganyijwe mu ukwakira uyu mwaka ashobora kuzateza imvururu n’urugomo.

Abaturage bari babukereye mu kwakira Nyirubutungane Papa Papa Francis mu byishimo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *