Abanyarwanda barashishikarizwa gukunda umuco wo gusoma no kwandika- Dr. Munyakazi

Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika ku isi hose, mu Rwanda uyu munsi uzizihirizwa mu Karere ka Nyamagabe, hazakomezwa ibikorwa bishishikariza abantu gusoma no kwandika muri uku kwezi kwa Nzeri 2019.

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Issac Munyakazi, avuga ko buri wese afite uruhare rwo kwimakaza u muco wo gusoma no kwandika.

Agira ati “ iki ni igikorwa Minisiteri y’uburezi ifatanije na Minisiteri y’Umuco na Siporo n’Abafatanyabikorwa batandukanye mu ihuriro ryiswe “Soma Rwanda”, rikaba ari ihuriro rigamije guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda.

Akomeza avuga ko ari urubuga rwo gufatanya , guhuza ibikorwa , gusangira amakuru hagamijwe guteza imbere uyu muco ariyo mpamvu buri gihe mu kwezi kwa Nzeri bahurira hamwe kugira ngo bategure uku kwezi twitirirwa “Ukwezi ko Gusoma no Kwandika”.

Ashimangira ko muri uku kwezi ikizibandwaho ari ukwibutsa abanyarwanda umuco wo gusoma no kwandika, anibutsa ko kuva ku itariki ya 08 Nzeri ari umunsi Mpuzamahanga wagenewe gusoma no kwandika wizihizwa ku isi hose ukaba waratangiye kwizihizwa mu mwaka w’1966.

Dr. Munyakazi, yasobanuye ko uyu munsi ugamije kwibutsa abatuye isi ko kumenya gusoma no kwandika ari uburenganzira bw’ibanze bwa muntu n’umusingi w’indi myigire yose.

Yongeraho ko gusoma no kwandika mu ndimi zitandukanye nabyo bituma abanyagihugu, by’umwihariko n’igihugu muri rusange bifungura amarembo, bagafungurira imiryango amahirwe yo gukora ibikorwa bitandukanye harimo ubucuruzi, kwiga ,mu gihe umuntu uvuga ururimi rumwe usanga aba afunze.bishingiye kandi by’umwihariko ku nteganyanyigisho twatangiye mu mashuri yitwa “integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi’ (compentent Based curriculum) irebana no gusoma no gukuza ubushobozi bwimbitse ku gusesengura ( Critical Analisis)”.

U Rwanda ruzifatanya n’isi yose muri rusange kwizihiza uyu munsi, ukazabera mu karere ka Nyamagabe kuri Stade Nyagisenyi ku itariki ya 08 Nzeri 2019, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Gusoma no kwandika mu ndimi zitandukanye ni isôoko y’ubumenyi”.

Iyi nsanganyamatsiko ijyanye n’icyerekezo cy’igihugu cyo kuba ingenzi mu ruhando mpuzamahanga mu bucuruzi, mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi ( Knowledge Based Economy).

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego rw’Isi yatangajwe na UNESCO iragira iti:” Gusoma no Kwandika mu ndimi zose”.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *