COVID-19: Umurwayi wa mbere wongerewe umwuka mu Rwanda yasezerewe

Uwizeye  Vivine benshi bamenye kuri Miss Viviane ubwo yatahurwaga ko yanduye icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), yemerewe gusubira mu buzima busanzwe nyuma yo kugaragaza ko yakize neza.

Miss Viviane ni we murwayi wameyekanye bwa mbere ko ari kongererwa umwuka mu Rwanda mu kwirinda ko aremba tariki ya 22 Mata 2020.

Amafoto ya yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi agaragaza Vivine Uwizeye afashe ikemezo yahawe n’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima ko yakize neza  COVID-19.

Uyu mubyeyi akize nyuma y’ibihuha byakwirakwijwe ko yapfuye nyuma y’iminsi mike atahuwe, ariko Minisiteri y’Ubuzima yahise inyomoza ayo makuru igaragaza ko ari muzima kandi ari koroherwa.

Inkuru ya Miss Viviane yakwirakwiye nyuma y’igihe gito Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel atangaje iby’umuturage uherutse gutabaza ko afite ibimenyetso bya COVID-19, yasuzumwa agasangwa ayirwaye kandi yari anafite akabari mu rugo yakiriragamo abantu.

Kuva icyo gihe Abaturarwanda batandukanye bifuje kumenya uwo ari we, n’aho atuye aza gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ubwo aho atuye mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro harindwaga n’inzego z’umutekano hirindwa ko abaturanyi yaba yarahuye nabo baba barimo uwanduye na we akanduza abandi.

Icyo gihe Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego, yakoze ibishoboka byose ngo abatuye muri ako gace babone iby’ingenzi bakeneye byose batavuye mu ngo, kugeza igihe byagaragaye ko nta murwayi mushya uri muri ako gace.

Abantu bumvise ibya Miss Vivian bwa mbere bagaragaje uburyo bababajwe n’umubyeyi wakiraga abantu mu kabari mu bihe bikomeye u Rwanda rwarimo byatumye abaturage bose bategekwa kuguma mu rugo.

 Yitaweho cyane anashyirwa ku mashini imwongerera umwuka mu kwirinda ko aremba

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *