Abanyeshuri bahohoterwa n’abagenzi babo barushaho kwiyongera

abanyeshuri bari mwishuri ba GS cyahafi

Mu     murenge  wa  Nyarugenge   ahaherereye  ishuri  rya  G.S  cyahafi  abakobwa   bagera  kuri  cumi n’abatatu  batewe inda zitategajwe  bivugwa ko ari  ,abanyeshuri  bagenzi babo   biganaga  babateye  inda zitateganyijwe , abakobwa  bibaviramo  gutakaza  amasomo   yabo  muri bino bihe bya covid-19.

Umuyobozi ushinzwe  ikinyabupfura Muntize valens yatangarije  ikinyamakuru Imena  Agira Ati  ‘’Abanyeshuri  bagiye mu kiruhuko haziramo na covid-19 nuko dutakaza umubare mwinshi w’abanyeshuri’’.

Yongeyeho  ko  umubare  munini   wa  bacikirije  amasomo  ko ari abakobwa  bari bageze  mu mwaka wa    gatatu no  mu gatanu  kandi ko abenshi bashatse abagabo abandi numva ngo babyariye iwabo

Ibyo byose nkubuyobozi bw’ikigo bufatanyije n’ababyeyi bubona  budakwiye kudohoka  mugukomeza kwegera abana  babaganiriza  babereka ibijyanye n’ubuwima bu’imyororokere n’uburyo   bakwikirinda icyabakura mu mashuri batarangije  amasomo yabo.

Uwicyeza  Alphonsine  n’umubyeyi w’abana  3 bahiga yatangarije imena Agira Ati’’njye  abana bajye bahiga  bose ni abakobwa ariko umwe muribo yatwaye inda idateganyijwe yiga mu mwaka wa gatanu ,ubu aricaye abavandimwe be barakomeje’’.

Yongeyeho ko yumva bamubwira ko ari umwarimu wamuteye inda ,ariko ntago mbizi neza kuko yaratwihoreye natwe twanga gukomeza kubimubaza niyiyakira azatubwira uwamuhohoteye.

Si ibyo gusa kandi usanga no ku’ isi muri rusange iri hohoterwa rihagaragara ugasanga hari imiryango imwe n’imwe yahagurutse kugirango barirwanye ,

Inama y’Umuryango  w’Abibumbye  yabereye I Vienne  muri Autriche muri 1993 yemeje  ko ihohoterwa  rikorerwa abagore ari  ukubavutsa  uburenganzira bwabo bwa muntu bityo  iyo nama ikaba yarasabye  Leta  zose  ko  zakora  uko  zishoboye  zikarirandura  burundu .

Kuva icyo gihe hakorwa  byinshi   mu  kurirwanya  no kurikumira hashize   igihe  kuva  icyo  gihe  ritangiye  kurwanywa   hakorwa byinshi mu kurirwanya no kurikumira.Ihohoterwa ryagiye riboneka kenshi mu duce twinshi kandi rikagira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu mi iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu.

 Mu rwego rw’ibikorwa hatekerejwe kuri “ Campaign” yo kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore uko ryaba risa kose. Nko kuva tariki 25 Ugushyingo kugeza kuya 10 Ukuboza buri mwaka, ku isi hose hazirikanwa iminsi 16 yahariwe kurirwanya.

abanyeshuri bo muri colombiya

Iyi minsi yemejwe bitewe cyane  n’impamvu zikurikira:

• Mu  Ugushyingo 1960   ababikira  bagera 5 muri  Repubulika ya colombiya  bishwe n’ubutegetsi  bwaho  kubera  ko  bahoraga bahamagarira  Leta gukuraho  ubusumbane bwagaragaraga  muri cyo gihugu .

Muri uko kwezi  kandi , abanyeshuri  b’abakobwa 14  bo muri  Kaminuza  ya Moreyali  muri kanada   bishwe bunyamaswa na bagenzi   babo kubera  guharanira  ko  bari barasigajwe inyuma.

• Kuwa 1 Ukuboza ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA nk’imwe mu ngaruka zugarije umugore mu gihe ahohotewe ku gitsina,ndetse n’abana abyaye bakabigenderamo doreko hari abavukana iyondwara kandi umugore rimwe narimwe atabigizemo uruhare.

• Kuya 10 Ukuboza  ni umunsi mpuzamahanga  wo  kwizihiza Itangazo  Mpuzamahanga  ryemejwe  na LONI, bityo muri 1948  abaharanira  ko uburenganzira  bwa  muntu bukomeje kuvogerwa.

• Aya matariki akaba yaratoranijwe hashingiye kuri iyo sano hagati y’ihohoterwa rikorerwa abagore n’uburenganzira bwa muntu muri rusange. Kuva muri 1990 u Rwanda rwifatanije n’ibindi bihugu muri iyo gahunda. Buri mwaka hakaba insanganyamatsiko y’isi ariko na buri gihugu kikagira umwihariko bitewe n’uko kibona muri urwo ruhando.

•Mu mategeko mpana byaha dusangamo ingingo zerekeye ihohotera rishingiye  kugitsina aho rifatwa nk’iry’uburenganzira bwa muntu. Iryo hohotera ririmo kubabaza umubiri w’umuntu nko gukubita, kumutema, kumukomeretsa no kumwica. Ibyo bishobora gukorwa n’abashakanye hagati yabo kandi bikaba bigomba gufatwa nk’ibyaha aho kwitwako ari ikibazo kireba abari mu rugo ubwabo. Ibyo byaha bigaragara mu Itegeko mpana byaha uhereye ku ngingo 212 kugeza ku ngingo ya 317 yaryo. Iryo tegeko kandi ritegenya ihohotera umuntu akorerwa n’uwo bashakanye cyangwa abandi bantu nko gufata ku ngufu, gukoresha igitsure ku muntu ukuriye mu kazi ugamije kumusambanya cyangwa gushakana n’uwo mufitanye isano ya hafi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *