Abashakashatsi bagaragaje ibibi byo kwambikwa udupfukamunwa abana bari munsi y’imyaka ibiri

Abashakashatsi bo mu ishyirahamwe ry’abavuzi b’abana mu Buyapani, bagaragaje ko nubwo muri iki gihe abantu bose bambara udupfukamunwa kubera icyorezo cya Coronavirus, atari byiza kutwambika abana bari munsi y’imyaka ibiri.

Aba baganga baburiye ababyeyi bababwira ko ari bibi kwambika udupfukamunwa abana bato kuko dutuma bagorwa no guhumeka, kugaragaza impinduka mu isura ndetse no kugaragaza ibyo batekereza cyangwa ibyiyumviro byayo.

Agapfukamunwa kandi ngo kongerera umwana ibyago byo gututubikana ndetse kakaba katuma ibihaha bye bidakora neza. Umwana kandi ashobora kunanirwa guhumeka by’umwihariko nk’igihe yarutse mu gapfukamunwa.

Abashakashatsi bagaragaje ko abana bafite ibyago bike byo kwandura Coronavirus bityo atari ngombwa ko abari munsi y’imyaka ibiri bambikwa udupfukamunwa.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *