RIB ivuga ko mu myaka 5 hakozwe ibyaha bisaga 800 bishingiye ku ivangura no gukurura amacakubiri

RIB ivuga ko mu myaka 5 hakozwe ibyaha...

Ni ibyaha bishobora gukorwa mu buryo butandukanye nko, gukoresha imvugo, inyandiko, igikorwa, cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose cyatuma abantu bashyamirana, cyangwa bikaba byateza intugunda muri rubanda rishingiye ku ivangura.

Ni ibyaha bishobora gukorwa mu buryo butandukanye nko, gukoresha imvugo, inyandiko, igikorwa, cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose cyatuma abantu bashyamirana, cyangwa bikaba byateza intugunda muri rubanda rishingiye ku ivangura.

Ibyo byaha byose uko ari 865 byakozwe guhera mu mwaka wa 2017 kugera tariki 30 Werurwe 2022, aho iyo urebye usanga imyaka yaragiye irutanwa uko ibyaha byagiye bikorwa.

Iyi Raport igaragaza ko Mu mwaka wa 2017 hakozwe ibyaha by’ivangura n’amacakubiri bingana na 153, mu mwaka wakurikiyeho wa 2018 birazamuka biba 154, mu 2019 byamanutse gato bigera 143, naho muri 2020 byarazamutse cyane ugereranyije na mbere yaho kuko byageze ku 172. Mu mwaka ushizwe wa 2021 byongeye kuzamuka cyane bigera kuri 203, naho mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2022 hakozwe ibyaha by’ivangura n’amacakubiri 40.

Kuzamuka k’umubare w’ibyo byaha ngo kwagiye guterwa n’uko hagiye hakorwa ubukangurambanga butandukanye bityo bigatuma abantu barushaho gusobanukirwa, nkuko umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira, yabibwiye Kigali Today.

Uretse ibyaha by’ivangura n’amacakubiri, RIB ivuga ko hagati ya tariki 07 na 13 Mata muri uyu mwaka, yakiriye ibirego ku byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo bigana na 53, naho 38 bikaba byaroherejwe mu rwego rw’ubushinjacyaha, mu gihe ibindi bigera kuri 13 bikirimo gukorwaho iperereza.

Kuba u Rwanda ari igihugu cyubakiye inkingi yacyo ku bumwe bw’Abanyarwanda, ngo nta muntu ukwiye kwihanganira icyo ari cyo cyose cyaza giteranya Abanyarwanda, kuko ari cyo amategeko abereyeho kandi aba agomba gukurikizwa.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *