Abanyeshuri 200 bahawe ikaze muri Kaminuza y’u Rwanda baturutse muri Sudan

Abanyeshuri bagera kuri magana abiri 200 bahawe ikaze muri Kaminuza y’u Rwanda baturutse muri Sudan, aho baje gukomereza amasomo yabo mw’ishami ry’ubuvuzi bitewe n’umuteka muke uri kurangwa mu gihugu cyabo.

Ni abanyeshuri bigaga mu mashami y’Ubuvuzi [General Medicine] ndetse n’ubuvuzi bw’amenyo [Dentistry] muri kaminuza ya UMST [University of Medical Sciences and Technology], iherereye mu Karere ka Riyad mu Mujyi wa Khartoum.

Muri abo banyeshuri harimo 133 b’Abanya-Sudani mu gihe abandi bakomoka mu bihugu birimo Nigeria, Jordan, Ireland, U Bufaransa n’ahandi.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Didas Kayihura Muganga, yavuze ko biteguye kwakira abanyeshuri bigaga ubuvuzi muri Sudani

Umuyobozi wa UR (UniverstyOf Rwanda), Dr Didas Kayihura Muganga yagize ati “Ni abanyeshuri bo muri UMST, mu biganiro twagiranye n’ubuyobozi bw’iyo kaminuza bo bahisemo ko aribo bihutirwa kubera ko abandi bashobora kujyanwa mu bindi bihugu bafitanye umubano.”

Yakomeje agira ati “Bifuje mu Rwanda […] nk’abiga ibyo kuvura amenyo bo basanze ishami ryacu n’ibikoresho rifite biri ku rwego ruhambaye, basanga baza ndetse bakahakorera n’isuzuma kubera ko urwego rufite ibikoresho bihagije.”

Dr Didas Kayihura waganiraga na RBA, yavuze ko na mbere y’uko muri Sudani habaho ibi bibazo by’intambara, hari ibiganiro byari byaratangiye hagati y’impande zombi waganishaga ku bufatanye.

Ati “Bishimiye ko kaminuza y’u Rwanda ifite ibitaro bine ikorana nabyo biri ku rwego rw’Ibitaro bya Kaminuza, basanga rero bitewe n’umubano n’amahitamo igihugu cyafashe yo kuvuga ko kidashobora kurebera hari abantu bari mu kaga.”

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda buvuga ko aba banyeshuri bazaza bazanye n’abarimu babo b’abahanga, bazaba babakurikirana ariko bakanafasha mu mavuriro yo mu Rwanda.

Dr Didas Kayihura ati “Na nyuma yabyo, wenda amahoro naboneka iwabo basubiyeyo, abo bahanga tuzakomeza kujya tubahana , ababo baze hano, abacu bajyeyo kwimenyereza.”

Kuva muri Mata 2023, intambara yongeye kurota muri Sudani, aho Ingabo z’iki gihugu ziyobowe na Abdel Fattah al-Burhan zihanganye n’umutwe witwara gisirikare (Rapid Support Forces: RSF) uyobowe na Mohamed Hamdan Daglo, wahoze amwungirije.

Umuryango w’Abibumbye uherutse gutangaza ko uretse ibikorwa birimo amashuri byahagaze, ariko hari ababarirwa muri miliyoni eshatu bamaza kuvanwa mu byabo n’iyi ntambara mu gihe hari n’abandi benshi bakomeje guhungira mu bihugu bitandukanye.

Umutwe wa RSF uhanganye n’Ingabo za Leta ugizwe n’abahoze ari Aba-Janjaweed, washinzwe muri 2013 n’uwahoze ari Perezida wa Sudani, Omar Al Bashir, waje guhirikwa ku butegetsi mu 2019. Guverinoma y’inzibacyuho yari yiganjemo abasivili nayo yakuweho n’abasilikare ba Leta bafatanyije na RSF mu 2021.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *