Abanyarwanda bose nta n’umwe usigaye baributswa uruhare rwabo mu kubungabunga imigezi

Leta y’uRwanda itangaza ko hari byinshi bimaze gukorwa mu kugeza amazi meza ku baturage.

Mu nama mpuzamahanga iteraniye i Kigali ku kwita ku mazi n’ibidukikije, Minisitiri w’ibidukikije Dr Vincent Biruta, yavuze ko uRwanda  rudakwiye kugenda biguruntege mu gihe amazi ataragera kuri buri wese, nubwo hari intambwe nini imaze guterwa.

Ni inama izamara iminsi ibiri , ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Leaving no one behind” (Nta n’umwe uhejwe). Minisitiri Biruta  yavuze ko kwita ku mazi bisaba kwita ku masoko yayo abantu birinda kuyatoba kandi bakarwanya isuri yo yangiza umwimerere wayo, ari nabyo bigira ingaruka kubuzima bw’abantu.

Yavuze ko ari uburyo bwo guhuza abakoresha amazi n’abahanga mu kuyatunganya bungurana ibitekerezo hagamijwe gukuraho inzitizi za hato na hato zigaragara mu gusukura amazi no kuyageza ku baturage no kuyitaho kuburyo mbye.

Tetero François, Umuyobozi ushinzwe umutungo kamere w’amazi  avuga ko icyumweru cyahariwe amazi ari igikorwa gisanzwe kiba buri mwaka aho bahagurukira rimwe bagakora ubukangurambaga mu gucunga umutungo kamere w’amazi.

Agira ati “Iki cyumweru cyasanze dufite imbogamizi  zitandukanye  zijyanye n’imicungire y’amazi,  hakaba higanjemo isuri, cyane cyane imyuzure yakunze kugaragara umwaka ushize ndetse no kuba hari henshi hataboneka amazi ahagije, cyane cyane igice cy’Iburasirazuba.”

Akomeza avuga ko kugira ngo ibyo bibazo bikemuke hari umushinga wo kubungabunga kimwe mu byogogo bya Nyabarongo nk’umwe mu migezi minini iri mu Rwanda ufasha mu kubaka ingomero z’amashanyarazi no gutunganya amazi meza.

Umugezi wa Nyabarongo

Muri iki cyumweru hazatangizwa umushinga wo kubungabunga bimwe mu bice by’imigezi yisuka muri Nyabarongo nk’uko bisanzwe bikorwa ku yindi irimo na Sebeya.

Mu Bindi bikorwa uRwanda rwimirije imbere harimo kubungabunga umugezi wa Nyabarongo no guca amaterasi, gutera amashyamba no gutera ibiti bivangwa n’imyaka ku bufatanye n’abaturage.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bafite mu nshingano zabo gukurikirana amazi, kuva ku rwego rw’umurenge kugeza ku rwego rw’igihugu hamwe n’abafatanyabikorwa bafite amazi mu nshingano zabo harimo n’Umushinga Hinga Weze uterwa inkunga na USAID.

Umushinga Hinga Weze mu nkunga yawo yo gufasha abanyarwanda kuhira wiyemeje kuzageza amazi ku baturage barenga 4000 hifashishijwe ikoranabuhanga ry’imirasire y’izuba n’amamashini mu turere twa Bugesera, Ngoma, Gatsibo na Kayonza twakunze kwibasirwa n’amapfa.

Guverinoma y’uRwanda ifite gahunda yo kwimura abaturage mu bishanga mu rwego two kutabangamira ibidukikije no kuvana mu kaga ubuzima bwabo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *