Abanyarwanda 7 bavuye muri Uganda bavuga ko bakorewe iyicarubozo

Kuri uyu wa Gatatu ku gicamunsi, ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare ubuyobozi bwakiriye Abanyarwanda 7 barimo umwana w’umwaka n’igice. Bari bavuye Uganda aho bavuga ko bakorewe iyicarubozo, bamwe ntibabashaga kugenda.

Umwe mu bavuye Uganda yageze mu Rwanda atabasha kugenda

RBA ivuga ko bariya Banyarwanda barekuwe n’igihugu cya Uganda, nyuma yo kumara igihe kirekire bafungiye muri gereza zitandukanye zaho.

Ni abagabo bane n’abagore babiri ndetse n’umwana w’umwaka umwe n’igice. Bageze ku mupaka wa Kagitumba ahagana saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa Gatatu.

Mu bahamya bwabo bavuga ko bari bamaze igihe bakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo.

Umwe muri bo ntabasha gutambuka bitewe “n’itotezwa yakorewe”, bamuteruye hakoreshejwe igare ritwara abarwayi.

Tariki 07 Nyakanga 2020 na bwo Abanyarwanda 12 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kagitumba. Icyo gihe bahise bajyanwa i Rukara mu Karere ka Kayonza aho bacumbikirwa mu nyubako za Kaminuza bamaramo iminsi 7 kugira ngo harebwe niba nta we urwaye COVID-19.

Umubano w’u Rwanda na Uganda wabaye mubi kuva muri Gashyantare 2020, ndetse icyorezo cya Covid-19 cyaje muri ibi bihugu byarafunze imipaka ibihugu. U Rwanda rushinja Uganda gukorera iyicarubozo Abanyarwanda no kubafunga binyuranije n’amategeko, ndetse no gufasha abahungabanya umutekano warwo.

Uganda yagiye ihakana ibi birego, ariko na yo ikavuga ko hari Abanyarwanda bahungabanya umutekano wayo, n’abariyo bitemewe n’amategeko.

Ibihugu byombi byagiye bigerageza gushakira igisubizo ibibazo bihari, ariko n’uyu munsi biracyari mu biganiro.

  

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *