Nyuma y’imyaka myinshi ashakishwa Félicien Kabuga yafatiwe m’Ubufaransa

Uyu munsi Umunyarwanda Félicien Kabuga wari mu bantu bashakishwa cyane ku isi akekwaho kuba umwe mu bari ku isonga rya Jenoside mu Rwanda mu 1994 yafatiwe i Paris mu Bufaransa nk’uko bitangazwa n’ubushinjacyaha bw’urwego rw’ubutabera mpuzamahanga rukurikirana ibyaha  .

Umushinjacyaha w’uru rwego Serge Brammertz yatangaje ko ifatwa rya Kabuga ari “ukwibutsa ko abagize uruhare muri jenoside bashobora kubazwa ibyo bakoze, no mu myaka 26 nyuma yabyo”.

Itangazo ry’urwego rwa ONU rwa ‘International Residual Mechanism for Criminal Tribunals’ (IRMCT) rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, rivuga ko yafashwe n’abategetsi b’Ubufaransa binyuze mu iperereza bafatanyije n’urwego rwa IRMCT n’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa.

Uru rwego rwongeyeho ko Kabuga yatawe muri yombi “mu gikorwa cyo ku rwego rwo hejuru, gihuriweho kandi cyasatse ahantu henshi icyarimwe”.

Umushinjacyaha Brammertz w’urwego IRMCT yashimiye ibihugu birimo u Rwanda, Ububiligi, Ubwongereza, Ubudage, Ubuholandi, Autriche, Luxembourg, Ubusuwisi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, na polisi y’Uburayi (EUROPOL) ndetse na polisi mpuzamahanga (INTERPOL) ku ruhare rwabyo mu ifatwa rya Kabuga.

Ubutabera mu Bufaransa buvuga ko Kabuga yabagaho akoresha umwirondoro muhimbano mu icumbi ryo mu gace ka Asnières-sur-Seine, hafi y’i Paris rwagati, nkuko bikubiye mu itangazo rya minisiteri y’ubutabera mu Bufaransa.

Mu mwaka wa 1997 ni bwo urukiko rwa Arusha rwashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birindwi bya jenoside.

Kabuga yari umwe  mubantu bari ku isonga  washakishwaga cyane n’ubutabera, ndetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ku muntu watanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.

Kabuga afatwa nk’uwagize uruhare runini mu gutera inkunga umugambi wa Jenoside, anatanga umusanzu mu gushinga radio RTLM yabibaga urwango.

Ubwo RTLM yashingwaga, Kabuga yatanzemo 500 000 Frw ndetse ikimara gutangizwa, ni we wabazwaga imikorere yayo ya buri munsi nka Perezida wayo, Ferdinand Nahimana aba Umuyobozi wayo (Directeur), Jean Bosco Barayagwiza aba umuyobozi wungirije (Directeur adjoint). Abo nabo bahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Ngo amaherezo y’inzira ni (……) birangiye Kabuga bamucakiye
Inyubako Kabuga yafatiwemo mu gace ka Asnières-sur-Seine

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *