Abanyamakuru muri Nijeriya bakomeje gushya ubwoba

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International, uhangayikishijwe n’ubwiyongere bw’icyoba mu banyamakuru muri Nijeriya.

Ni nyuma yuko inzego z’umutekano zifunze abanyamakuru 19, kuva uyu mwaka utangiye.

Uwo muryango uvuga ko kwibasira abanyamakuru bazira ibitekerezo byabo cyangwa inyandiko basohora, bimaze kwiyongera bikabije.

Osai Ojigho, uhagarariye Amnesty International muri Nijeriya avuga ko abanyamakuru bandika inkuru zicukumbuye cyangwa zidashimisha abategetsi bamaze igihe bibasirwa. Asaba abategetsi guhagarika iyo ngeso kuko iciye ukubiri n’uburenganzira bw’itangazamakuru mu gihugu.

Abatungwa agatoki muri ibyo bikorwa harimo polisi, igisilikali n’inzego zishinjwe ubutasi n’iperereza mu gihugu. Ubutegetsi bukomeje guhakana ayo makuru

Src:VOA

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *