Abanyamaguru  baturuka Kinamba berekeza Gisozi barasaba inzira yabagenewe hirindwa impanuka

Abanyamaguru  baturuka ku kinamba berekeza kurwibutso rwa Gisozi barasaba ko hashushanywa imirongo igaragaza inzira yo mu muhanda ahateganye n’ubusitani bwa green square park.

Bamwe  mu bagenzi  bakoresha  umuhanda  uva ku kinamba werekeza kurwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi  , barasaba ko hashyirwamo imirongo igaragaza inzira y’abanyamaguru bambukiranya umuhanda (zebra crossing ) , kuko ngo iyo bageze imbere y’ubusitani bwa green square park , bibagora kuko imodoka zidahagarara ngo zibahe umwanya batambuke , bityo bikabasaba kwambuka birukanka , ikibazo gishobora no kubateza impanuka.

Nyiraneza Marie  waganiriye n’itangazamakuru ,yavuze ko iyo ageze kuri iki kiraro agakenera kwambuka umuhanda bimugora.

Yagizeati :”Iyo mvuye m’urugo nkagera hano kuri green square park , nkenera kwambuka ngo nkomeze kunyura  mu ruhande rwo hirya. Gusa aha hantu kuhambuka biragoye kuko bisaba gucunga hepfo no haruguru , ukareba ko nta modoka cyangwa moto biri hafi aho. Hari igihe twibeshya kuko uriya muhanda uturuka kurwibutso urabona ko hari ikorosi , rero hari ubwo ugera hagati wambuka ukabona imodoka ikugezeho utari wayibonye. Bisaba kwambuka wiruka kugirango batakugonga “.

Nyiraneza yakomeje agira ati:” Turasaba ko bahashyira imirongo abagenzi tuzajya twambukiramo byibuze imodoka zajya zihagera zikagabanya umuvuduko natwe tukabanza tukambuka.”

Kwizera nawe yagize ati :”Aha hantu haratugora kuhambuka kuko bisaba gucunga ko ntakinyabiziga kije , hanyuma ugahita wambuka wiruka. Hari igihe uhamara n’iminota irenga 15 ukihahagaze wabuze uko wambuka , kuko imodoka na moto ntibishobora guhagarara cyangwa kugenda gake kugirango abanyamaguru batambuke. Byibuze abashinzwe umutekano wo mu muhanda badufashije bakahashyira twaturongo abagenzi bambukiramo (zebra crossing) byadufashacyane.”

Umwe mu ba motari bakunda kunyura muri uy’umuhanda twaganiriye yavuze ko atwara moto nkuko bisanzwe. Iyo ageze  muri aka gace arareka abagenzi bagatambuka ariko biterwa n’umuvuduko aba afite.

Yagizeati:”Hari igihe umuntu amanuka yafatiyeho ntabashe guhagarara ngo abambuka n’amaguru batambuke cyane ko hano nta na zebra crossing zihari. Abambuka umuhanda iyo babaye benshi tubaha umwanya ariko ntibyubahirizwa buri gihe.”

Umuvugizi wa polis iishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney aganira n’ikinyamakuru  imenanews.com , yavuze ko ari ngombwa kubahiriza uburenganzira bw’abagenzi bityo ko nyuma yo kuhasura bazakora ubuvugizi.

Yagize ati:”Tuzahasura turebe uko hameze hanyuma tuvugane n’ababishinzwe mu mujyi wa Kigali bahashyire inzira y’abanyamaguru.”

Ubusanzwe iyi nzira   ikunda kuberamo impanuka ariko ntibimenyekane cyane kuko ntabuzima bw’abantu zihitana , aho usanga abatwaye moto bagusha abagenzi hasi cyangwa abatwara amagare bakagonga abagenzi bitewe no kuba abagenzi bambuka umuhanda biruka , bityo utwaye ikinyabiziga bikamugora kugabanya umuvuduko.

Abanyamaguru  baturuka ku kinamba berekeza kurwibutso rwa Gisozi barifuza koroherezwa gutambuka

ANATHALIE NYIRANGABO

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *