“Biashara Club”Umuyoboro uzihutisha iterambere m’ubucuruzi-KCB Bank Rwanda Plc

Banki y’Ubucuruzi ya KCB Bank Rwanda Plc imaze kubaka ibigwi kubera serivisi zinogeye abakilya itanga , yatangije gahunda nshya ya Biashara Club ije gukungahaza   abayigana hano m’u Rwanda , ariko kandi ikaba isanzwe ikoreshwa mu bindi bihugu iyi banki ikoreramo, muntego zayo ikazafasha abacuruzi bo mu Rwanda kubona amahugurwa ku byo bakora no kubahuza n’abashoramari bo mubindi bihugu uhereye  mu Akarere u Rwanda ruherereyemo , iyi gahunda ikazanabafasha kugera kumahirwe yo koroshya ubucuruzi bukorerwa k’Umugabane wa Aziya hazwi inkomoko y’ibicuruzwa byinshi nko m’Ubushinwa n’ahandi.

Biashara Club nk’uko yumvikana mururimi rw’ igiswahili , ni gahunda yatangirijwe mugihugu cya  Kenya mu mwaka wa  2008 ifite abanyamuryango  18. 000 Kenya honyine ,itangizwa na KCB ,igenda yaguka igera muri Tanzaniya , Sudani y’Epfo na Uganda , aho kuri ubu ifite abanyamuryango barenga  4.000 mur’ibyo bihugu gusa ,naho m’u Rwanda ikaba yatangiranye n’abanyamuryango 350 ,ibintu bibonwa nk’ibyagaciro , nk’uko byagarutsweho na Innocent Ntwali  Umuyobozi w’ishami rishinzwe abakiliya (Retail Banking)

Innocent Ntwali Umuyobozi w’ishami rishinzwe abakiliya (Retail Banking)

Innocent Ntwali  yatangaje ko nyuma yo kubona imbogamizi nyinshi abakiliya bahuraga nazo  mubucuruzi bwabo, hatekerejwe gutangiza Biashara Club , bukaba ari uburyo bwo guhuza abacuruzi na bagenzi babo bakamenya amakuru y’uburyo bworoshye bwo kunoza akazi kabo , bagahura n’abakora umwuga nk’uwabo ,hakiyongeraho  guhuzwa n’abacuruza ibyo bakeneye kurangura  ,aha bakazahabwa amakarita abemerera kwakirwa ahakorera KCB hose mu Akarere.

Yagize ati: “Twatangije Biashara Club kugirango duhurize hamwe abacuruzi tujye tubaha amahugurwa atandukanye bibatez’imbere mubucuruzi bwabo ,tujye tuganira umunsi k’uwundi bitume tumenya ibyifuzo byabo nabo bamenye ibyo banki ikora kubwabo , ikindi ni uko tuzabahuza n’abashoramari batandukanye hirya no hino ku Isi bikazabafasha kuzamura ibyo bakora”.

Umuyobozi Mukuru wa KCB, George Odhiambo, yavuze ko gahunda ya Biashara Club isanzwe imenyerewe mubindi bihugu aho ifasha abacuruzi kuzamura ibikorwa byabo , biyo aboneraho no gushishikariza Abanyarwanda kuyiyoboka bakihuta mu  iterambere.

Yagize ati: “Icyo twifuriza  abakiliya bacu ni ukugera kure mu iterambere, icyo dushaka  ni ukubashyira hamwe  tukabafasha kumenyana na bagenzi babo bateye imbere mu byo bakora , bagasangizanya ubumenyi bigatuma barushaho kuzamura ibyo bakora bijyanye n’ubucuruzi bwabo ,ibi bikazihutisha iterambere ryabo ubwabo ,na KCB nka banki yabo idasigaye.”

Umuyobozi Mukuru wa KCB, George Odhiambo

Abatangabuhamya b’abacuruzi baganiriye n’Itangazamakuru barimo  Jean Bosco BIGIRIMANA ufite ikigo gishinzwe gutwara abagenzi kitwa Horizon Express  na Pacifique NTAKWASA uyobora Ikigo PV Investment Group gikora mu bucuruzi bwo kuvana no kohereza ibicuruzwa mu mahanga ,bagaragaje ibyo biteze kungukira kuri gahunda nshya ya Biashara Club ,bavuga ko ije ari igisubizo kuko izabafasha   kuzamura  ubucuruzi  bwabo , kandi ko izababera umuyoboro uzabahuza n’abandi haba mu Akarere no kuyindi migabane y’Isi.

Jean Bosco BIGIRIMANA ufite ikigo gishinzwe gutwara abagenzi kitwa Horizon Express
Pacifique NTAKWASA uyobora Ikigo PV Investment Group

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF),Robert Bapfakurera, yahamagariye  abacuruzi kurushaho kunoza imikoranire  na banki kuko aribwo buryo bwihariye mukuzamura ibyo bakora ,bakabasha kwitez’imbere ,n’igihugu muri rusange.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF),Robert Bapfakurera

Banki y’Ubucuruzi ya KCB Bank Rwanda Plc , imaze kubaka ibigwi kubera serivisi zinogeye abakilya itanga ,kuri ubu ikoraba n’abacuruzi barenga ibihumbi ijana mu gihugu hose.

Uyu muhango wari witabiriwe na Guverineri  waturutse  Kenya 

 

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *