Abanyamakuru bari guhugurwa ibijyanye n’ireme ry’uburezi

Mu ntara y’Uburasirazuba muri Hotel Dereva hateraniye abanyamakuru bagera kuri 50 b’ibitangazamakuru bitandukanye baje guhugurwa kubijyanye n’ireme ry’uburezi n’ishyirwa mubikorwa ryayo , aho minisitiri w’uburezi Dr.Isaac Munyakazi yagaragaje intege nke z’ibigo by’amashuri bikenewe gufashwa bikazamuka nabyo bigatsindisha kurugero rushimishije. 

Dr.Isaac Munyakazi

Aha yagarutse kubufatanye bw’itangazamakuru abasaba ko bakora ishyirahamwe bakazajya babahugura  ibijyanye n’uburezi kugirango  nabo bajye babona ibyo batangaza cyane ko abenshi mubabikurikirana baba batabifiteho ubumenyi buhagije bigatuma batanga inkuru ituzuye.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB), Dr Ndayambaje Irenee  yagiranye ibiganiro ni bitangazamakuru  bitandukanye ababwira  inshingano  z’amashuri akora neza  agatsinda,  hari nandi akora nabi agatsindwa ko   nayo barigukora ubuvugizi ngoyongererwemo imbaraga nayo agatanga umusaruro ushimishije.

Ibi kandi byagarutsweho  na  Dr. Ndayambaje  Irenee  ubwo yabivugiraga muri aya mahugurwa y’iminsi 2 y’abanyamakuru yateguwe na Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye n’Umuryango w’Abaholandi wita ku iterambere ry’uburezi (VVOIB) hamwe n’Umuryango w’Ababiligi  nawo ugamije guteza imbere uburezi (VVOB) .

Mu rwego rwo kuganira ku burezi bw’u Rwanda n’uruhare itangazamakuru ryagira mu mikoranire myiza yabo ,  batanga umusanzu wo kuzamura  ireme ry’uburezi budaheza kuri bose ,yagize ati “Ubu turi m’ugusuzuma amashuri atsindisha neza tunashaka kumenya adatsindisha n’impamvu yabyo  kugirango tumenye imbaraga dushyiramo nabo babashe gutsinda , kuko hari naho twabonyemo imbogamizi z’ibitabo , aho usanga igitabo kimwe gishobora gusangizwa  abana barenze umwe ugasanga bibaviramo imbogamizi  zo kutisanzura mu myigire yabo , ibyo bikaba bigiye gutuma hongerwamo imbaraga buri mwana wese akagira imfasha nyigisho”.

Yagaragaje isura yaranze ireme ry’uburezi  ry’umwaka , abanyeshuri bahabwa amasuzuma anyuranye atangwa n’impande zitandukanye  muri gahunda yo gusuzuma  ubumenyi butangwa mu mashuri n’uburyo integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri ishyirwa mu bikorwa , n’uko babyitwaramo kumpande zombi.

Agaruka  ku gisobanuro cy’ireme ry’uburezi , yavuze ko ari ikintu kigari binyuranye n’uko bamwe baryumva ,agaragaza ko  rireberwa mu myigishirize, mu bikoresho by’ubuzima nk’integanyanyigisho, imfashanyigisho zirimo n’ibitabo, aho umwana yigira , ubumenyi ahabwa, ubumenyi bw’abarimu, ibikorwa remezo nk’amashuri, nabyo bigatezwa imbere 

Yerekanye ko ireme ry’uburezi rigaruka mu ntego z’ikinyagihumbi Isi yose igenderaho, rikaba atari umwihariko  w’u Rwanda gusa , bisobanuye ko isi  ikeneye ko abayituye babyaza umusaruro ubumenyi bahabwa mu mashuri mu rwego rwo kubushingiraho bishakira ibisubizo by’ibibazo byugarije isi , kandi bikagirira abayituye akamaro.

Prof Mbaraga Paul

Prof Mbaraga Paul ni umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda (UNR)akaba nimpuguke mubijyanye n’itangazamakuru , yagarutse kuruhare rw’itangazamakuru , yibutsa amahame abanyamakuru bagomba kugenderaho  mugihe bari gukora akazi kabo.

Yagize ati ” Umunyamakuru agomba ku menya inkuru yandikira abasomyi ,mugihe ari kuyitunganya  akamenya umutwe akwiye kuyiha , akamenya  ibiwugize mu bikubiye mubyo agiye kwandika”.

Akomeza agaragaza ko harigihe umunyamakuru yandikira umusomyi , yasoma akabura icyo akura mubyo yanditse , ibyo   bigatuma acika intege zo kongera gukurikirana ya makuru .

Abanyamakuru bahuguwe

 

Florence Uwamamaliya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *