Ibikoresho by’isuku ku bagore n’abakobwa byakuriweho TVA

Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho umusoro nyongeragaciro (TVA) ku bikoresho by’isuku by’abagore n’abakobwa (Sanitary Pads).

Ibi leta y’u Rwanda ibikoze mu rwego rwo korohereza abagore n’abakobwa kubona ibi bikoresho.

Abanyarwanda benshi bishimiye iki cyemezo leta yafashe kuko kizafasha n’abatabashaga kubona amikoro yo kugura ibi bikoresho byari bimaze kugera kubiguzi bikanganye ,aho abaciriritse mu mibereho bari barayobotse ubundi buryo rimwe na rimwe bwabashyira mu kaga.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 2014 yagaragaje ko nibura umukobwa umwe mu 10 bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara nibura yasibye ishuri kubera imihango. Ibi ahanini bishingira ku mikoro aba adahagije ku baturage batuye kuri uyu mugabane.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *