Abantu baragirwa inama yo kwirinda indwara zirimo na kanseri hakiri kare-Dr.Joseph Mucumbitsi.

Ku wa 29 nzeri 2019 hakozwe urugendo mw’ituze rwavaga ku kigo cy’ibarurisha mibare( Statistic) rwerekeza ku mujyi wa kigali, aho rwasorejwe hagatangirwa n’ibiganiro kuri kanseri zibasira abana.
Uru rugendo rwakozwe mu mutuzo rwitabiriye n’ingeri zose ndetse n’abanyeshuri biga ku kigo giherereye mu mugi wa kigali aricyo APACOPE ,ndetse n’abarezi babo baje kumva ibiganiro n’uburyo babasha kubikangurira abanyeshuri nabo bakabasha kwirinda kanseri banabyigisha bagenzi babo.
N’igikorwa akenshi kiba gisoza ibikorwa biba byarateguwe mu kwezi kwa cyenda, birimo ubukangurambaga bugera ku bantu bakeneye kumenya amakuru kuri kanseri zifata  abana, bakajya mu byaro, mu miganda kuko mubyaro ariho haboneka abantu benshi, hagahugurwa abajyanama b’ubuzima ndetse n’abakozi bakora kubigo ndera buzima na za poste de santé.

N’igikorwa kimaze imyaka 6 gikorwa buri mwaka hagatoranywa ubwoko bwa  kanseri imwe, nk’uko uyu munsi bize kuri kanseri y’amaraso, umwaka ushize hari hibanzwe kuri kanseri y’impyiko, bityo hagenda hibandwa kuri kanseri imwe ikavugwaho, abantu bakamenya amakuru, bakamenya ibimenyetso biyiranga  uko ifata n’aho ivurirwa , ndetse hagasobanurwa nicyo wakora  ubonye umwana uyirwaye kugirango yitabweho.

Usanase n’umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda  mw’ishami rya Farumasi witabiriye uru rugendo, avuga ko urugendo  hari icyo ruvuze kuri we.

Usanase wari witabiriye urugendo

Yagize ati” Uru rugendo rwo kurwanya kanseri , kuri njye ni uburyo bwo kuzirikana abana babana na yo bayirwaye , ndetse n’ubukangura mbaga kugirango abantu bamenye ibijyanye na kanseri, n’uburyo bazirinda abana nabo.”

Mutabazi Jean Claude uyobora umuryango ukorana n’abana barwaye kanseri asobanura ko iki gikorwa ari ngaruka mwaka.

Yagize ati”N’igikorwa kiba buri mwaka mu kwezi kwa  cyenda, kwa hariwe kurwanya kanseri z’abana kw’isi hose n’igihugu cyacu cy’u Rwanda  kikifatanya n’isi yose kugirango hakorwe ubukangurambaga.”

Mutabazi Jean Claude 

Prof Dr. Mucumbitsi Joseph uhagarariye ishyirahamwe rishinzwe kurwanya indwara zitandura, avuga ko kanseri mu bana ziriho kandi ziri mundwara zica abana cyane, nubwo abantu bumva ko kuri ubu ariho ziriho cyane, ariko zahoze ho na mbere nuko zitavugwaga.

Yagize ati ” Impamvu ni uko muri kino gihe haje ho uburyo bwinshi bwo kuzisuzuma, umuntu arayirwara bikamenyekana , kera zabagaho zikabica ntibabimenye, ariko kanseri mu bana ni ndwara zibica kuko zirahari ndetse zirimo amoko menshi cyane,ibi bikorwa bikaba ari ngombwa cyane kubera ko abantu bagenda babimenya , kuko mbere umwana yabaga afite nk’ibibyimba , ugasanga barimo baramuvura bakoresheje ubundi buryo kandi yari kanseri”.

Dr. Joseph Mucumbitsi inzobere kubijyanye n’indwara zitandura 

Kanseri n’indwara idakira ubana nayo ugakurikiza inama za muganga, ariko kubana bato iyo imenyekanye hakiri kare iravurwa igakira, bityo kwisuzumisha hakiri kare niko kwirinda indwara ya kanseri ushobora kubana nayo igihe kirekire.

Abanyeshuri bo ku kigo cya APACOPE  bari mubitabiriye urugendo rwo kurwanya kanseri zibasira abana

By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *