Kubufatanye na USAID , REB igiye guhemba Abarimu b’Indashyikirwa

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 2 Ukwakira 2019 ,Ikigo  cy’Abanyamerika gishinzwe  iterambere mpuzamahanga USAID , kibinyujije mu mushinga wacyo ‘Soma Umenye’ cyashyikirije ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe uburezi REB , ibikoresho by’ikoranabuhanga byo mu bwoko bwa Tablet  zigera kuri 90 ,zizatangwa nk’ibihembo mu gushimira abarimu babaye indashyikirwa,ibi bikoresho bikazabafasha kunoza umurimo wabo kandi mugihe gito.

Ubwo hatangwaga ibikoresho bizahembwa indashyikirwa m’uburezi

Muri uyu muhango kuruhande rw’umuryango w’abanyamerika USAID wari uhagarariwe na Luann Granhovd  akaba ari Umuyobozi Mukuru mu bijyanye n’imyigishirize , kuruhande rw’ubuyobozi bw’Ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi REB kikaba cyari gihagarariwe na Dr. Irenée Ndayambaje nawe akaba ari umuyobozi Mukuru.

Luann Gronhovd, ushinzwe ishami ry’uburezi muri USAID, avuga ko uyu mushinga w’Abanyamerika ukorana na Minisiteri y’Uburezi mu guteza imbere uburezi bw’u Rwanda, ukaba ugira uruhare muri gahunda zinyuranye z’uburezi mu Rwanda.

Yavuze ko ibikoresho by’ikoranabuhanga byagenewe  REB muri gahunda yo guhemba abarimu  babaye indashyikirwa , akaba ari uruhare rwa USAID ku munsi wa Mwarimu uzizihizwa tariki ya 05 Ukwakira 2019.

Avuga ko USAID yiyemeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ireme ry’uburezi binyuze ku barezi kuko ari bo barifitemo uruhare rukomeye.

Luann Gronhovd, ushinzwe ishami ry’uburezi muri USAID

Dr.Ndayambaje Irenée Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’uburezi (REB),yatangaje ko Leta  ikomeje kwita ku iterambere rya mwarimu mu kumushakira  ibikenewe byose ngo akore umurimo we neza yiteza   imbere ndetse   n’igihugu.

Dr Ndayambaje yavuze  ko umwaka ushize ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, abarimu batanze ibyifuzo binyuranye, kandi ngo bimwe muri byo byarasubijwe n’ubwo byose bitaranozwa nkuko babyifuza.

Yongeyeho ati “Abarezi basabye kongererwa umushahara none byarakozwe , guhera muri uyu mwaka buri murezi yahawe inyongera ku mushahara we ungana 10%, abarezi basabye ko umwuga wabo urushaho kunozwa bakagenda batera imbere mu ntera uko bagenda barutana mu bumenyi  no mu mikorere myiza , nabyo byarakozwe hashingiwe kuri sitati yihariye y’abarimu , ubu baragenda bagira ababakuriye mu murimo wabo umunsi ku wundi.”

Dr.Ndayambaje Irenée Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’uburezi (REB)

Yongeye ho ko  abarimu hari n’uburyo bazamurwa mu ntera ari nabyo bazajya bazajya bakurikiza bahemberwaho,anagaragaza ibyifuzo  basabye by’uko babonerwa isoko ryihariye ry’abarezi ariko bikaba birashoboka, kuko ibyifuzo byose si ko bisubirizwa rimwe ,bakaba basabwa  gutegereza byazashoboka bakazabimenyeshwa.”

Mukamana Jeaninne ashima Leta  kuntambwe nziza imaze guterwa ,haba kubijyanye no  kongererwa umushahara , guhabwa ubumenyi bwisumbuye binyuze mu mahugurwa , kugira koperative umwarimu Sacco ibaha inguzanyo ku nyungu nto ugereranyije n’ayandi mabanki , n’ibindi biri no mubitegerejwe.

Yagize ati ‘’Bimwe mu byifuzo dufite twe  nka  barimu , twifuza ko imishahara  duhembwa yahura n’iyabandi bakozi bakorera leta ,  ndetse bakanatwubakira inyubako zijyanye n’igihe twashyiramo imiryango yacu’’.

Mukamana Jeaninne yakomeje agaragaza ibyiza Koperative Umwalimu Sacco  ibafitiye nk’amahirwe bashyiriweho yo kuba babasha guhabwa inguzanyo ku nyungu iri hasi ugereranyije n’izindi  banki , ariko nanone ngo inguzanyo bahabwa iracyari nto  cyane  kuko ishingirwa k’umushahara nawo udafatika ,bityo  amafaranga bamwe bahabwa ntabashe kugira icyo abamarira.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *