Abacuruzi bibukijwe kunoza umwuga wabo biteza imbere bakirinda uburiganya:PSF

Kuri uyu wa Mbere Tariki ya 30 Nzeri 2019 ,mu Umujyi wa  Kigali habereye  inama yari igamije kungurana  ibitekerezo  yahuje abagize Urugaga rw’Abikorera m’u Rwanda PSF, Inzego z’umutekano  n’Abacuruzi  , aho Abacuruzi  bibukijwe kunoza umwuga w’ubucuruzi  bakora bakarushaho kwiteza imbere , ariko kandi bagaharanira kwirinda uburiganya ubwo aribwo bwose mu kurwanya ikibi.

Abacuruzi bitabiriye ibiganiro nyunguranabitekerezo

Mu mpanuro zatanzwe n’ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera m’uRwanda PSF ,ndetse n’Umuyobozi watorewe guhagararira abandi bacuruzi , hagarutswe  ku mikorere myiza ikwiye kuranga umwuga w’ubucuruzi buganisha ku iterambere ,aho abacuruzi basabwe kwamaganira kure  icyabasubiza inyuma ,ahubwo bagakora akazi kabo muburyo bwa kinyamwuga,ndetse n’aho bigaragaye ko ubunyangamugayo bwatandukiriwe , haguhurizwa hamwe imbaraga mu kurwanya ikibi.

Abacuruzi bitabiriye iyi nama kandi bibukijwe  guharanira ko uburenganzira bw’umuguzi bwubahirizwa , agahabwa ibicuruzwa byujuje ibipimo bisabwa kandi bifite ubuziranenge.

Uhagarariye abikorera yatanze impanuro kugukora kinyamwuga hirindwa ikibi
Umuyobozi wari uhagarariye urwego rwa Polisi y’Igihugu CIP Joseph Nzabonimpa

Umuyobozi wari uhagarariye urwego rwa Polisi y’Igihugu CIP Joseph Nzabonimpa  , akaba ari nawe ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage (Community policing)  yibukije abacuruzi kugendera kure icyaha mu rwego rwo kunoza umwuga wabo ,abakangurira guca ukubiri no gukora ubucuruzi butemewe n’amategeko(Magendu) kuko abagerageza kugana iyo nzira ntakiza babikuramo uretse igihombo ndetse n’ibihano. Yahamagariye abacuruzi  guharanira kwimakaza imitangire myiza ya serivisi (Customer Care) bagahora bazirikana ko iterambere ryabo rishingiye k’umuguzi ndetse no gukora ibihesha igihugu isura nziza.

Uwari uhagarariye urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB Egide Rwagihuta  aganira n’abacuruzi yagarutse kubyo amategeko  ahana y’u Rwanda  ateganya , maze abasaba kwirinda gukora ibyaha bigendanye n’akazi  kubucuruzi bakora , aho yatunze agatoki bamwe mubacuruzi bavugwaho kugabanya ibipimo by’ibicuruzwa bagambiriye kwiba umuguzi , aha akaba yabasobanuriye ko kwifuza indonke amaherezo biganisha uwabikoze ku guhanwa hifashishijwe amategeko.

Umuyobozi wari uhagarariye RIB Egide Rwagihuta

Abacuruzi bahagarariye abandi
Abayobozi m’urugaga rw’abikorera PSF
Iyi nama yitabiriwe na benshi ,hari nabaykurikiraniraga mu madirishya y’isoko
Abacuruzi bitabiriye ibiganiro nyunguranabitekerezo

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *