Abantu baragirwa inama yo kwirinda indwara zirimo na kanseri hakiri kare-Dr.Joseph Mucumbitsi.
N’igikorwa kimaze imyaka 6 gikorwa buri mwaka hagatoranywa ubwoko bwa kanseri imwe, nk’uko uyu munsi bize kuri kanseri y’amaraso, umwaka ushize hari hibanzwe kuri kanseri y’impyiko, bityo hagenda hibandwa kuri kanseri imwe ikavugwaho, abantu bakamenya amakuru, bakamenya ibimenyetso biyiranga uko ifata n’aho ivurirwa , ndetse hagasobanurwa nicyo wakora ubonye umwana uyirwaye kugirango yitabweho.
Usanase n’umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda mw’ishami rya Farumasi witabiriye uru rugendo, avuga ko urugendo hari icyo ruvuze kuri we.
Yagize ati” Uru rugendo rwo kurwanya kanseri , kuri njye ni uburyo bwo kuzirikana abana babana na yo bayirwaye , ndetse n’ubukangura mbaga kugirango abantu bamenye ibijyanye na kanseri, n’uburyo bazirinda abana nabo.”
Mutabazi Jean Claude uyobora umuryango ukorana n’abana barwaye kanseri asobanura ko iki gikorwa ari ngaruka mwaka.
Yagize ati”N’igikorwa kiba buri mwaka mu kwezi kwa cyenda, kwa hariwe kurwanya kanseri z’abana kw’isi hose n’igihugu cyacu cy’u Rwanda kikifatanya n’isi yose kugirango hakorwe ubukangurambaga.”
Prof Dr. Mucumbitsi Joseph uhagarariye ishyirahamwe rishinzwe kurwanya indwara zitandura, avuga ko kanseri mu bana ziriho kandi ziri mundwara zica abana cyane, nubwo abantu bumva ko kuri ubu ariho ziriho cyane, ariko zahoze ho na mbere nuko zitavugwaga.
Yagize ati ” Impamvu ni uko muri kino gihe haje ho uburyo bwinshi bwo kuzisuzuma, umuntu arayirwara bikamenyekana , kera zabagaho zikabica ntibabimenye, ariko kanseri mu bana ni ndwara zibica kuko zirahari ndetse zirimo amoko menshi cyane,ibi bikorwa bikaba ari ngombwa cyane kubera ko abantu bagenda babimenya , kuko mbere umwana yabaga afite nk’ibibyimba , ugasanga barimo baramuvura bakoresheje ubundi buryo kandi yari kanseri”.
Kanseri n’indwara idakira ubana nayo ugakurikiza inama za muganga, ariko kubana bato iyo imenyekanye hakiri kare iravurwa igakira, bityo kwisuzumisha hakiri kare niko kwirinda indwara ya kanseri ushobora kubana nayo igihe kirekire.
By: Uwamaliya Florence