Ubuhinde:Umugore yibarutse umwana ufite imitwe itatu

Ubuhinde:Umugore yibarutse umwana ufite imitwe itatu
Mu gihugu cy’Ubuhinde mu gace kitwa Uttar Pradesh, habereye ibintu byatangaje abantu benshi cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho umugore yibarutse umwana akavuka afite imitwe itatu ifatanye.
Amakuru avuga ko uyu mugore wabyaye uriya mwana ufite imitwe itatu yitwa Ragini akaba asanzwe atuye mu gace ka Uttar Pradesh, ngo ubwo yamaraga kubyara uriya mwana abantu batandukanye baje kumureba kuko ari ibintu bidasanzwe maze batangira gusenga kuko uriya mwana wavutse bamufashe nk’Imana yabo.
Uyu mugore wibarutse umwana ufite imitwe itatu, yatangarije abanyamakuru ko ubwo yari atwite uriya mwana we nta kintu kidasanzwe yumvaga kuko byari ibintu bisanzwe ndetse nta kibazo yigeze agira ariyo mpamvu benshi bagiye mu rujijo nyuma y’ivuka ry’uyu mwana.
Nkuko amafoto n’amashusho yakomeje kugenda akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje, yerekanye abantu benshi bari kugerageza kumwitaho kugira ngo iyi mitwe ye itamubangamira cyangwa se ikagira ikibazo, imitwe 2 y’uyu mwana iteye ku mutwe we wa mbere ndetse yose ifite imisatsi.
Umubyeyi n’umwana bamaze gusezererwa mu bitaro ndetse ubu bari mu rugo. Ababyeyi bombi b’uyu mwana babanje kwanga ko abantu basura uyu mwana we.
Abaturage bakaba bavuze ko uyu mwana ari imana yaje mu isura nshya byatumye batangira kumusenga ndetse bahuruza n’abandi nabo baza kumusenga ibintu byatangaje isi cyane bitewe n’imyemerere y’abaturage bamwe n’abamwe batuye mu gihugu cy’Ubuhinde.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *