Abahinzi bakeneye ubumenyi n’ingamba zo kongera umusaruro- Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yatangaje ko kugira ngo Umugabane w’Afurika ugere ku ntego zitandukanye wihaye mu kuzamura urwego rw’ubuhinzi, bisaba ko abakora uwo mwuga bagira ubumenyi bukenewe n’ingamba zo kongera umusaruro, bigizwemo uruhare na za Guverinoma, abashyiraho gahunda n’abashakashatsi no guteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi.

Yabitangaje ejo hashize, tariki ya 25 Kamena 2019, ubwo yafunguraga inama ya kane y’Umuryango ‘Malabo Montpellier Forum’, yigaga ku ikoranabuhanga mu buhinzi ku mugabane w’Afurika bijyanye no kureba aho uwo mugabane ugeze ushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Malabo Protocol y’ibihugu by’Afurika.

Dr. Ngirente yavuze ko kwihutisha ikoranabuhanga mu buhinzi bw’Afurika ari ikintu k’ingenzi mu kuzamura ubukungu bw’uwo mugabane bugamije guhindura ubuzima.

Ati: “Abahinzi b’Abanyafurika bakeneye ubumeyi nyabwo n’ingamba nyazo kugira ngo bazamure umusaruro, gushyira ku murongo serivisi z’ibikorwa by’ubuhinzi no kubasha guhangana neza n’imbogamizi ziboneka muri urwo rwego”.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakomeje avuga ko kugira ngo bigerweho, hakenewe uruhare rukomeye rwa za Guverinoma zo kuri uwo mugabane, abashyiraho gahunda ngenderwaho, abashakashatsi, abikorera n’imiryango mfatanyabikorwa.

Ati: “Ibarurishamibare ritwereka ko muri Afurika urwego rw’ubuhinzi rufite 32% by’umusaruro mbumbe wa buri gihugu, ubuhinzi bufite uruhare runini ku bukungu bwacu mu buryo bugaragara, butuma habaho kwihaza mu biribwa, butuma inganda zitunganya ibikomoka ku biribwa, ibyoherezwa hanze n’ibindi”.

Akomeza agira ati: “Ku bw’ibyo, inzira imwe yo kuzamura umugabane isaba kongera ishoramari muri urwo rwego”. Yagaragaje ko amasezerano ya Malabo ashyiraho ikerekezo cyo mu 2025 cy’ubuhinzi aho bizashyira mu bikorwa na gahunda y’Afurika y’ikerekezo 2063.

Ayo masezerano asaba kongera ishoramari mu buhinzi, kuzamura ubucuruzi bukorerwa imbere ku mugabane ku bishingiye ku bituruka ku musaruro wo mu bihingwa na serivisi no kurandura inzara muri Afurika mu 2025.

Minisitiri w’Intebe yaboneyeho kugaragariza abateraniye muri iyo nama bagera kuri 50 baturutse mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ko u Rwanda rwashyizeho gahunda zitandukanye z’ikoranabuhanga zifasha abahinzi n’abatanga serivisi mu buhunzi kwihutisha imirimo no gukora ubuhinzi buvuguruye, zirimo gahunda ya Smart Nkunganire, kumenya ibiciro byo ku masoko yose mu gihugu, n’izindi kandi n’abikorera babigiramo uruhare runini.

Ibyo byajyanye kandi no kuba kugeza ubu mu Rwanda hari umuyoboro mugari uca mu butaka wa interineti ifite ingufu (Fiber Optic) wa km 7 000 uvuye ku 4500 mu 2015, ikigero cy’abakoresha interineti kigeze kuri 52% kivuye kuri 7.9% mu 2010, n’abafite itumanaho rya terefone ngendanwa barenga 77%.

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, na we yagaragaje intera ishimishije igihugu cyabo kigezeho mu bijjyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi aho 10% by’ubutaka buhingwa bwuhirwa neza bigatuma abahinzi beza umusaruro ushimishije buri gihembwe k’ihinga.

Yavuze kandi ko gahunda yo gupima ubutaka nayo ifasha abahinzi kumenya neza igihingwa kigenewe ubutaka, ifumbire ikwiriye n’ibindi bijyanye n’ibyo ubutaka bukenera.

Prof. Joachim von Braun, Umuyobozi Mukuru mu muryango Malabo Montpellier, yavuze ko uko ikoranabuhanga riri guhindura Isi ari nako inzego zose zirimo n’ubuhinzi bikwiye kujyana naryo mu gushaka uko ibintu bikorwa ukundi. Yashimangiye ko nubwo gukoresha imashini zikoresha (robots) bigaragara ko zigabanya ikigero cy’abakoreshwa ariko gushyira ibintu mu ikoranabuhanga bitanga imirimo mishya myinshi kandi bigafasha guhuza Isi no kugera ku masoko byoroshye.

Abateraniye muri iyi nama byabaye umwanya ukomeye wo gusangira ubunararibonye n’uko ibintu bikorwa muri buri gihugu, bigatuma hari byinshi binozwa mu kuzamura ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuhinzi hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’ubutaka bunini Afurika ifite butabyazwa umusaruro kandi ari yo yibasirwa n’ikibazo k’ibura ry’ibiribwa igatabaza inkunga mu yindi migabane.

Amasezerano ya Malabo ari kuganirwaho asaba ibihugu by’Afurika gushyira amafaranga angana na 10% by’ingengo y’imari mu buhinzi, u Rwanda rukaba rugeze kuri miriyari zirenga 154 mu ngengo y’imari ya 2019/2020 bigera kuri 5% by’ingengo y’imari yose y’igihugu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *