Min. Shyaka yatanze icyumweru ngo isoko rya Rubavu ribe ryuzuye neza banakoreramo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yahaye icyumweru kimwe ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, kugira ngo isoko ryubatswe ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, ribe ryatangiye gukora uko bikwiye.

Minisitiri Shyaka yafashe uwo mwanzuro mu ruzinduko arimo kugirira mu Karere ka Rubavu, aho yajyanywe no kureba ibibazo biri muri iri soko birimo kuba rikoreshwa n’abantu bake cyane hamwe n’ibivugwa mu bucuruzi bw’amata.

Nyuma yo kwitegereza imikorere y’iri soko no kuganira n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, Minisitiri Shyaka yabwiye itangazamakuru ko iryo soko ryashyizwemo amafaranga menshi ariko ritaragera ku gipimo ryagombye kuba rikoreraho.

Ati “Abarikoreramo baracyari bacye hari n’aho bataragera hamwe na hamwe. Icyo twaganiriye n’Akarere ni uko mu gihe kitarenze icyumweru, isoko rigomba kujya mu cyerecyezo cy’imikorere ijyanye n’ibiri hano, hari ubukungu hari ubucuruzi bwakabaye butanga inyungu.”

“Bitarenze icyumweru isoko rigomba kuba rikora ibyo riteganirijwe 100% naho ubu baracyari kuri 50% kandi kugera ku 100% birashoboka, ahubwo babe banareba uko batekereza n’irindi kuko nabonye uruvunge rw’abantu hano mu mupaka, mu myaka iri mbere hazakenerwa irindi.”

Yanasabye ko hanozwa uburyo ibibanza muri iri soko bitangwa, agaragaza ko hari ahagaragaye intege nke mu mikorere y’ubuyobozi.

Ati “Icyo twifuza kandi twumvikanye kigomba gushyirwa mu bikorwa ni uko mu gihe cy’icyumweru riba rikora kandi n’abaribonamo imyanya ari bo bayikwiye.”

Isoko ryo ku mupaka wa Rubavu ryatanzweho miliyoni 3$. Rigizwe n’ibyumba 192 byo gucururizamo, bitanu bikonjesha, irerero, uburyo bwo gusukura amazi yakoreshejwe n’ahagenewe banki n’ibiro by’ivunjisha.

Iri soko ryo mu Karere ka Rubavu byari biteganijwe ko rizakoreshwa n’abaturage ibihumbi 55 bambukiranya umupaka muto uhuza u Rwanda na RDC. Tariki 21 Werurwe nibwo ryashyikirijwe Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na yo irishyikiriza Akarere ka Rubavu mu izina ry’abaturage bazarikoreramo.

Kugeza ubu ntiriratangira gukora neza, n’abarimo ni abacururizaga hanze babaye barishyizwemo.

Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Rubavu muri Gicurasi uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yasabye abatuye uturere duturiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, kuyifata nk’isoko bashobora kubyaza umusaruro binyuze mu ishoramari, bakanoza ibikorwa byabo na leta ikabunganira aho ari ngombwa.

Minisitiri Shyaka yapimwe Ebola ubwo yari avuye ku butaka buri hagati y’u Rwanda na RDC

Iri soko ryatwaye miliyoni eshatu z’amadolari ya Amerika ariko ntirikora uko bikwiye

Abayobozi basanze muri iri soko harimo ibibanza byinshi bipfa ubusa

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *