Kenya: Umupadiri yarashwe n’amabandi arapfa

Polisi muri Kenya yemeje ko ibisambo byishe birashe umupadiri wari ujyanye amaturo kuri banki, bitwara igikapu yari afitemo amafaranga.

Umuyobozi wa Polisi muri Kiambu, Adiel Nyange, yavuze ko Padiri John Njoroge, wo muri Paruwasi ya Kinoo muri Kikuyu, muri kilometero 25 uvuye Nairobi, yatezwe n’ibisambo bine byari bitwaye moto ebyiri ubwo yari atwaye imodoka ajyanye amaturo.

Baramurashe baramwica mbere y’uko ageza amaturo yari yatanzwe ku cyumweru ndetse barayatwara.

Nyange yagize ati “Amafaranga yose yari afite bahise bayiba.”

Yavuze ko muri aba bajura bane, babiri bari bafite imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa pisitore, bakaba ngo bateze uyu mupadiri ubwo yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Harrier, nk’uko The East African yabyanditse.

Ibi bisambo byarashe Njoroge mu gituza binyujije mu kirahuri cy’imodoka mbere y’uko bifata igikapu yari afite bakagitwara na telefoni ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.