Rwanda FDA yaburiye abarimo gukoresha methanol mu miti isukura intoki no kwenga inzoga

Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, cyaburiye abantu bakomeje gukoresha ikinyabutabire cya methanol mu gukora imiti isukura intoki izwi nka ‘hand sanitizer’, cyangwa abarimo kuyifashisha mu kwenga ibinyobwa bisembuye.

Mu butumwa yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Dr Charles Karangwa, yavuze ko gukoresha Methanol haba mu muti usukura intoki cyangwa inzoga bigira ingaruka mbi ku mubiri.

Nyamara ngo hari abantu barimo gukora amakosa yo gukora umuti usukura intoki hakoreshejwe methanol aho gukoresha ethanol cyangwa iyo bita isopropyl alcohol.

Yakomeje iti “Abaturarwanda baramenyeshwa ko methanol itica virus cyangwa utundi dukoko nka bagiteri. Yangiza uruhu, yangiza imyanya y’ubuhumekero mu gihe umuntu ayihumetse, ishobora kwaka bikaba byateza inkongi y’umuriro mu gihe itabitswe neza.”

Rwanda FDA ivuga ko mu igenzura yakoze, hakurikijwe ibipimo bya laboratwari banasanze hari ibinyobwa bimwe bisembuye, byasanzwemo methanol iri ku kigero cyo hejuru.

Ni ibinyobwa ngo umuntu abinyoye bishobora guteza urupfu, ubuhumyi, kwangirika kw’igifu, imyiko n’ibindi bice by’umubiri. Rwanda FDA yasabye ibigo byenga inzoga ko bibujijwe gukoresha methanol, ndetse byibutswa kugaragaza ibipimo byifashishwa bikora inzoga, kugira hajye harebwa ko byujije ubuziranenge.

Ibyo byanahuriranye n’uko kuri uyu munsi Rwanda FDA yanibukije ko ku wa 11 Gashyantare 2020 yakuje ku isoko inzoga bita K’BAMB zikorwa na BIO-HAP LTD ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Yavuze ko “zitujuje ubuziranenge dushingiye ku bipimo bya laboratwari byakozwe”. Yanibukije abanywa izi nzoga ko “zagiye zigira ingaruka zikomeye ku buzima bwa bamwe mu bazinyoye,” asaba abaturarwanda gutanga amakuru ku hagaragara abazikora, abacuruza n’abanywa izi nzoga hagamijwe kurengera ubuzima bw’abantu.

Rwanda FDA ivuga ko mu gukora umuti usukura intoki, ethanol ijyamo itagomba kujya munsi ya 70 – 80 ku ijana, cyangwa isopropyl alcohol ingana na 75%, hakiyongeraho ibindi birimo glycerine na hydrogen peroxide.

Ikinyabutabire cya methanol  kizwiho guteza indwara zatera urupfu
Ubwoko bw’inzoga zamaze kuvanwa ku isoko

 

Src:Igihe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *