Rwanda ;USAID yishimiye ibyagezweho mukuzamura urwego rw’Ubuhinzi

Kuri uyu wa 26 Kamena 21019 Ikigo cy’Abanyamerika USAID cyishimiye igihe cy’imyaka igera kuri 5 kimaze gitera inkunga imishinga inyuranye yibumbiye mukitwa (PSDAG) Private Sector Driven Agricultural Growth Project yibanda ahanini kubikorwa bizamura umwuga w’ubuhinzi  ndetse n’abahinzi ubwabo , n’uburyo uru urwego rumaze kugera ahashimishije.

Uyu mushinga umaze igihe kingana n’imyaka igera kuri 5 watwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyali 22.8 yakoreshejwe mu mushinga wari ufite intego yo kongera ishoramari mu buhinzi , hagamijwe kongerera abahinzi ubushobozi ndetse n’uburyo bwo kubona inyungu mu murimo w’ubuhinzi bakora , kandi bikaba byari bikubiye mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kuba muri 2020 urwego rw’ubuhinzi ruzaba rugeze ahashimishije.

“Mu ijambo rye Umunyamabanga uhoraho  muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda Michel Sebera yavuze ko Leta y’u Rwanda yubaha cyane abaturage  b’ Amerika ari nacyo gisobanuro cya USAID ku gitekerezo n’imigambi bafata mu kwitanga hagamijwe kuzamura  umuturarwanda m’urwego rw’ubuhinzi binyuze mu  mishinga itandukanye by’umwihariko   PSDAG.”

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda Michel Sebera

Umuyobozi w’umushinga PSDAG mu Rwanda , Madamu Melanie Bittle yashimye uko uyu mushinga wakoranye n’Abanyarwanda ,  aho yavuze ko  bagaragaje ubwitange no kugira intego mubyo bakora kandi bigatanga umusaruro.

Yabivuze muri aya magambo ati: “Muri uyu mwanya ndagirango nshimire abantu mwese ndetse na mama umbyara muteraniye hano m’urwwego rwo gusangira natwe  ibyishimo , nshimire n’abakozi ba PSDAG kubera iintego ndetse n’umurava bagaragaje mu byo bakora  kandi twishimiye uburyo twakoranye nabo cyane ko twabigiyeho byinshi.”

Melanie Bittle yashimye Umuyobozi PSDAG

Uyu mushinga wafashije mu kuzamura urwego rw’ubuhinzi kurugero rushimishije , aho ibyoherejwe hanze y’igihugu byageze kumafaranga y’u Rwanda miliyari 63.8 ndetse hakabasha gutangwa agera kuri miliyari 23,7 nk’inguzanyo.

Iki gikorwa cyo kwishimira ibyagezweho cyaranze no kumurika by’umwihariko ibikorerwa mu Rwanda (Exhibition of Made in Rwanda) hakaba haragaragaye abibumbiye hamwe mu makoperative ndetse n’abikorera.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *