Abahanga bavumbuye uburyo bushya bubyazwa ifumbire ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi

Abahanga bavumbuye uburyo bushya bubyazwa ifumbire ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi   bitabiriye   imurikabikorwa ribaye ku nshuro ya 14 , aho ryateguriwe ahazwi nko ku mulindi wa Kanombe  kuva kuya 18-26 Kamena 2019  , barishimira umusaruro ubu buryo  bumaze gutanga  mu kunganira abahinzi ,  kandi bagahamya ko bwizewe mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’andi mafumbire kuko bwo bufite umwihariko w’umwimerere.

Manzi Jean David  wari witabiriye iri  murikabikorwa ubusanzwe asobanura ko bakorera mu turere tubiri dutandukanye  harimo Akarere ka Musanze mu murenge wa Cyuve  cyangwa ku kimoteri  cya Cyuve no mu karere ka Huye mu murenge wa Sovu .

Manzi Jean David yasobanuye uburyo bakoramo ifumbire bifashishije ibihingwa ndetse n’ubworozi.

Agira ati” ifumbire dukora cyangwa muyandi magambo inyongera musaruro, ahanini iva  mu bihingwa cyangwa produit ndetse n’ibikoresho biboneka hano mu Rwanda, harimo ibyo twakwita les  dechets verts biva mungo cyangwa mu nganda.impamvu tuvuga ngo biva mu nganda nuko hari inganda zivamo ibiryo.

Agaragaza uburyo iyo fumbire yabo iboneka yasobanuye ko  bayikora mu bisigazwa byaboze,bikomoka mu bihingwa , bakavangamo n’ishwagara bagashyiramo amase cyangwa ifumbire y’inka bakavangamo n’ifumbire y’ingurube ndetse n’ifumbire y’inkoko nyuma bakavangamo ibyatsi bikungahaye kuri azote  iyo barangije bashyiramo amaganga cyangwa inkari kugirango ibe ifumbire ikungahaye ku ntungagihingwa zose zikenerwa.

Ugereranyije umusaruro uva mu buhinzi bwakoreshejwe ifumbire dusanzwe tuzi iva ku mase ndetse niy’iyi fumbire ituruka ku bihingwa usanga harimo itandukaniro rinini. Aha Manzi Jean David yumvikanisha  ko iyi fumbire bakoresha bafata iminsi igera kuri cumi n’itanu bakabanza bakabiboza  kugirango bitange umusaruro udashidikanyaho , mu gihe ubundi buryo  busanzwe  bukoreshwa mu gufumbira bushobora kugira ingaruka mu butaka bityo n’umusaruro ukaba wagabanuka.

Ubushakashatsi bwakozwe ku bihingwa by’ibirayi ndetse n’ibijumba bwerekanye ko mbere abaturage bagikoresha ifumbire itabojeje neza bezaga toni cumi n’eshanu mu gihe ubu abakoresha ifumbire ibojeje beza toni 35 z’ibirayi , ibintu bitanga icyizere.

Ku bijyanye n’ibiciro kuri iyo fumbire  Manzi  jean David asobanura ko ikilo kimwe gihagaze amafaranga mirongo inani y’amanyarwanda 80Rwf kugeza ku amafaranga 106 Rwf.

Manzi Jean David asoza yavuze ko iyi fumbire yaje ari igisubizo ku baturage ,ikaba inyongeramusaruro  ndetse n’iterambere kuri buri munyarwanda wabashije kuyikoresha , sibyo gusa kandi Manzi yanavuze ko kuva batangira gukora iyi fumbire ko nta bintu by’imibu , ibihuru, iminuko ndetse n’amasazi bikirangwa muri iyo mirenge bakoreramo kuko ahanini usanga ibimoteli byabo bashyiramo ibishingwe biba bifite isuku kuko iyo myanda igeramo bahita bayifata bakajya kuyitunganya bityo ikababyarira ifumbire.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *