Abagore Bindashyikirwa Bahawe Ibihembo Na 1000 Hill Event

Umuryango 1000 Hill Event kubufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bateguye igikorwa cyo guhemba abagore Bahize abandi mu 2023-24 muri Buri kicuro.
N’igikorwa cyabere mu mujyi wa Kigali kuruyu wa Kane tariki 21 Werurwe akaba Ari igikorwa ngarukamwaka kibaye kunshuro yacyo 3 kikaba cyari gifite itsanganyamatsiko igiriti “kwizihiza imyaka 30 y’ingamba zo guhindura uburinganire n’ubushobozi bw’ umugore mu Rwanda”.

Kirabo Mary yegukanye igihembo cyokuba umugore washinze kampana (company) w’umwaka akaba avuga ko Ibihembo yahawe bije kumwongeramo Imbaraga ndetse akanashishikariza abandi bagore bakitinya ko nabo bashoboye Kandi bafite ubuyobozi bwiza butegereje kubafasha.

Juliette Umutoni, yatsindiye ibihembo 2, kimwe cy’umugore witwaye neza mu gutanga serivis naho ikindi nicyo umugore witwaye neza mu kuyobora, Juliette ukuruye sosiyete ifasha abantu gutwara ibintu no kubizana imbere mu gihugu no hanze avugako imyaka 30 ishize abagore batinyutse ubu nabo basigaye bari burihamwe mu mashami atandukanye haba mubucuruzi cyangwa mu bigo byigenga, kubera ubuyobozi bwiza ubu umugore mu Rwanda Arisanga kandi urabonako nange nawe ibihembo bivuze ko rero niba nashoboye kwegukana ibihembo 2 bivuze ngo umugore haraho ageze mw’iterambere ry’Iguhugu.

Bwana Venant Nzabonimana uhagarariye komite nyobozi ya RWAMREC Avuga imyaka 30 ishize aho umugore ageze araho kwishimirwa nubwo bitari byoroshye.

Nzabonimana Venant, uhagarariye komite nyobozi ya RWAMREC

Nzabonimana Venant Ati. “Urugendo rw’imyaka 30 ntago rwari rworoshye kuko twari tugeze muburyo bwo guhindura imyumvire mu bagore ngo nabo bumve ko bashoboye kuko icyo gihe iyo wajyaga kureba akazi umugore yakoraga wasanga biganje cyane mu bwarimu nahindi mu kazi wavuga ko gaciritse”.

Akomeza avugako kugirango umugore akore ikintu kimwinjiriza amafaranga murugo cyangwa se ahabwe agaciro agombwa wasangaga bisaba guhindura imyumvire ndetse n’umuco kuko haribyo washyiragaho bikumira abagore kugira icyo bigezaho.

Yasoje avuagako aho umugore ageze ntagusubira inyuma ahubwo ko agomba gushyiramo imn=baraga agatangira kwigisha abana be niba ari umuhungu akamwumvisha ko agomba gufasha mushiki we dore ko benshi baba baziko imirimo imwe nimwe yo murugo itaba ivunanye nyamara ntamurimo udasaba ingufu, Ababyeyi nibatangire  batoze uwo muco abana babo kugira ngo bawukurane.

Umuyobozi wa 1000 Hill Event itegura kino gikorwa Bwana Nathan Offodox Ntaganzwa, yasobanuye ko ubukene mu muryango ariyo nandarayo yo kutumvikana hagati y’abashakanye bikarangira umwe ahohoteye undi bivuye kukuba umwe wenda yinjiza amafaranga naho undi nacyo akora.

Umuyobozi wa 1000 Hill Event itegura kino gikorwa, Nathan Offodox Ntaganzwa

Yakomeje Avugako ibi bihembo batanga bishingiye kuguha agaciro umurimo n’uwawukoze kugirango bimutere imbaraga ntacike intege.

Nathan Offodox Ntaganzwa Ati. “Mugutanag Ibi bihembo twifashisha ingeri nyinshi zitandukanye kugira ngo uhembwe abe yabikoreye urugero mukana nyemurampaka twifashisha RMC, maze ikagenda itanga amanota tukamenya ninde utsinze ninde uviriyemo mu majonjora”.

Yaosoje avugako abatsinze nabo bitagenze neza ubutaha ko bakongeramo imbaraga maze nabo bakabasha kwegukana ibihembo kandi ntago ukora ukorera ibihembo gusa ahubwo nawe umushinga cq umurimo wawe uburimo guterimbere.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading