U Burundi bwanze kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC bituma isubikwa

Inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, yagombaga kubera i Arusha kuri uyu wa Gatanu, yasubitswe ku munota wa nyuma abayobozi bageze muri Tanzania, bategereje abahagarariye u Burundi baraheba.

Iyi nama isubitswe mu gihe Perezida Yoweri Museveni ari nawe uyobora EAC muri uyu mwaka, Perezida Uhuru Muigai Kenyatta wa Kenya, John Magufuli wa Tanzania wabakiriye hamwe na ba minisitiri bahagarariye u Rwanda na Sudani y’Epfo, bose bari bageze ahabera inama.

Amakuru avuga ko Perezida Kagame yari yamenyekanishije mbere ko atazayitabira, kuko ari mu nama ya G20 i Buenos Aires muri Argentine.

Nk’uko ibiro bya Perezida wa Tanzania byabitangaje, Perezida Magufuli yahuye na Museveni na Kenyatta, nyuma bose bajya mu modoka imwe uko ari batatu, bajya gusangira ifunguro rya saa sita.

Perezida Museveni yavuze ko iyi nama yagombaga kubera mu nzu mpuzamahanga yakira inama i Arusha, (The Arusha International Conference Centre, AICC) yimuwe kubera ko umwe mu banyamuryango atayitabiriye, kandi biteganywa ko umuryango ufata imyanzuro ari uko ibihugu byose bihari.

Yagize ati “Twafashe umwanzuro wo kwimura iyi nama kubera ko umwe muri twe, u Burundi, atitabiriye. Twemeje ko inama isubikwa kugeza ku wa 27 Ukuboza 2018 kugira ngo twese tuzitabire, kubera ko amasezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ateganya ibintu bibiri; ko tugomba gukora inama buri mwaka ari nayo yari iteganyijwe uyu munsi.”

“Ariko nanone umwanzuro wose ugomba gufatwa ari uko buri gihugu kigize umuryango gihagarariwe, bityo niba umwe adahari, byaba binyuranye n’amasezerano umuryango ugenderaho.”

Mu minsi ishize u Burundi bwamenyesheje EAC binyuze kuri Perezida Museveni, ko butazitabira iyi nama kubera ko hatatanzwe igihe gihagije cyo kuyitegura, busaba ko yakwigizwa inyuma ho ibyumweru bibiri.

Mu ibaruwa Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yanditse ku wa 22 Ugushyingo, yavuze ko nubwo bigaragara ko ibaruwa ibamenyesha iyi nama yashyizweho umukono ku wa 30 Ukwakira, yageze kuri ambasade y’u Burundi i Kampala ku wa 19 Ugushyingo, igera mu biro bye ku wa 21.

Perezida Nkurunziza utarasohoka mu gihugu nyuma ya ‘coup d’état’ yapfubye mu 2015, yavugaga ko bafite igihe kitarenga icyumweru kimwe, kikaba ari gito “kuko ubusanzwe kumenyesha bisaba nibura ibyumweru bine.”

Yanohereje muri Uganda Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Ezechiel Nibigira ngo baganire kuri icyo kibazo, ariko ntibyagira icyo bitanga. Perezida Museveni uyoboye uyu muryango yanzuye ko inama itagomba kwigizwa inyuma.

U Burundi ntibwanitabiriye inama y’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa bya EAC, yabanjirije iyagombaga guhuza abakuru b’ibihugu.

Iyi nama kandi yari yitabiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, wageze i Arusha kuri uyu wa Kane.

Biteganyijwe ko akiri muri Tanzania, kuri uyu wa 1 Ukuboza Perezida Kenyatta na Magufuli bazafungura ku mugaragaro umupaka uhuriweho wa Namanga.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *