AmakuruNewsPoliticsPolitikiRecent NewsUncategorized

Umuhanzi uzwi nka Yampano arafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Uworizagwira Florien uzwi mu muziki nka Yampano, aho akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha iterabwoba ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko uyu muhanzi yafashwe ku wa 16 Gicurasi 2026 nyuma y’igihe ashakishwa n’inzego z’ubugenzacyaha.

Amakuru avuga ko ibyaha Yampano akekwaho byabereye mu bihe bitandukanye. Bivugwa kandi ko nyuma yo kumenya ko hari ikirego cyatanzwe kuri we, yaba yarahisemo kwihisha mbere yo kwisanga yitabye RIB.

Kugeza ubu, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje, dosiye ye ikaba iri gutegurwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Hari kandi amakuru avuga ko uyu muhanzi yaba yaragiye akorera ihohoterwa umugore we bazwiho gukundana uzwi nka Vava. Uyu mukobwa aherutse gutangaza ko yakubiswe ndetse akagongwa na Yampano nyuma y’amakimbirane yabereye mu modoka bari barimo.

Vava yavuze ko ikibazo cyabaye gikomeye tariki ya 24 Werurwe 2026 ubwo yari kumwe na Yampano bagiye muri Sauna. Yavuze ko yamusabye kudakoresha telefone igihe atwaye imodoka, ibintu byatumye bagirana amakimbirane.

Nk’uko yabisobanuye, Yampano yahise amusaba kuva mu modoka hagati mu muhanda, nyuma afata moto ngo atahe. Avuga ko nyuma y’akanya gato yabonye imodoka ya Yampano ibakurikiye, ariko aho kugira ngo amuhamagare cyangwa amusubize mu modoka, ngo yahise yongera umuvuduko arabagonga.

Iperereza kuri ibi birego rirakomeje, mu gihe RIB ivuga ko izakomeza gukurikirana uwo ari we wese ukekwaho ibikorwa by’ihohoterwa cyangwa ibindi byaha bihungabanya umutekano w’abaturage.

Loading