Icyamamare muri muzika Soul Bangs yataramiye abatuye i Kigali

umuririmbyi kabuhariwe Soul Bangs ukomoka mu gihugu cya Guinea ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu nibwo yari ageze i Kigali muri One Love Club ku Kimihurura aje tutaramira  abatuye muri uyu murwa Mukuru w'Urwanda  mu gitaramo yatewemo inkunga na Institut Français.

Uyu musore ukunzwe cyane ndetse wamaze kwandika izina ku mugabane wa Afrika,  ku myaka ye 24 y’amavuko yamamaye cyane mu njyana ya RNB mu baririmbyi baririmba indirimbo gakondo  zifite umwihariko wo muri Afurika akaba amaze kuzenguruka ibihugu byinshi by’Afurika mu ndirimbo ziteza imbere umuco w’Afurika,aho ateganya no kubazabikorera n'ahandi henshi.

Igitaramo cya Bangs cyari giteganijwe gutangira saa moya z’umugoroba cyatunguye benshi bahageze mbere y’iyi saha aho babonye uyu muririmbyi ku rubyiniro ahagana mu masaa yine z’ijoro.

Urubyiruko n’abanyakigali b’ingeri zitandukanye bari biteze gukurikirana uyu muhanzi w’indirimbo gakondo wamamaye cyane muri Afurika, bishimiye uburyo aririmba mu buhanga bwinshi ariko bamunenga gutangira atinze. 
Muhimpundu Jacky, ni umwe mu rubyiruko rwari rutegereje uyu muhanzi, avuga ko byarambiranye kuko atubahirije isaha yatangaje ko azatangiriraho kuririmba.
Yatangarije ikinyamakuru umusare ko nubwo uyu muhanzi yabasusurukije bari batangiye kurambirwa ngo kuko bahageze mbere ya saa moya ku isaha yari iteganijwe ku butumire.
Yagize ati: “Yaririmbye neza cyane byadushimishije ariko twari twamaze kunanirwa kubera atubahirije isaha twese twari tumwitezeho,” 
Umuririmbyi Bangs kandi yabwiye itangazamakuru ko arimo gutegura kuzenguruka ibihugu bya Afurika mu mijyi igera kuri cumi n’itatu aririmba indirimbo gakondo zirangaje imbere umuco wa Afurika.
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko yishimiye uburyo yakiriwe n’abanyakigali anashima umuco yasanze mu Rwanda ndetse n’ubwiza bw’abarutuye. 
Mu mwaka wa 2016, Bangs nibwo yegukanye igihembo ‘2016 RFI’ gitangwa na Radio France International kikagenerwa abahanzi baririmba neza indirimbo gakondo muri Afurika.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *